Ijonjora ryo gushakisha abasore bazahagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Mr Rwanda ryabaye kuri uyu wa 30 Werurwe 2022.
Mu basore 77 bahataniraga itike yo guhagararira Umujyi wa Kigali muri iri rushanwa 52 nibo babashije kubona itike, mu barenga 400 bari bariyandikishije.
Mu bitabiriye iri jonjora bakanahakura itike harimo umuhanzi Junior wubatse izina mu itsinda rya Juda Muzik, uyu akaba afite umushinga wo gukora ubukangurambaga bujyanye no kurwanya ihungabana no guheranwa n’agahinda gakabije mu rubyiruko.
Uretse uyu muhanzi, mu babonye itike harimo Rwema Gihame Richard ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, uyu yagaragaje ko abafite ubumuga nk’ubwe bagihangayikishijwe no kutabona uko batambutsa ubutumwa bwabo.
Buri musore wari witabiriye iri jonjora yiyerekaga akanama nkemurampaka aho mu bibazo babajijwe cyane ari ku bijyanye n’umuco, iterambere ry’Igihugu, imishinga yabo n’ibindi.
Mu bari bagize akanama nkemurampaka nk’uko bisanzwe harimo umunyamakuru Aissa Cyiza ukorera Royal Fm, Sunday Justin na Sebudwege Chear usanzwe ari Visi Perezida wa Imanzi Ltd itegura iri rushanwa rya Mr Rwanda.
Abasore 52 batorewe guhagararira Umujyi wa Kigali biyongereye kuri batanu batorewe guhagararira Intara y’Iburasirazuba, umunani bahagarariye Iburengerazuba, barindwi bahagarariye Amajyaruguru na batanu bahagarariye Amajyepfo.
Bamwe mu basore 52 bahagarariye Umujyi wa Kigali muri Mr Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!