Ibi ni bimwe mu bikubiye mu gikorwa cyateguwe na Théâtre de la ville de Paris, gihuriza hamwe abasizi bavuye muri Afurika, i Burayi n’ahandi ku Isi, bahurira hamwe bakungurana ubumenyi ku bijyanye n’ubuvanganzo.
Umusizi Tuyisenge aganira na IGIHE, yavuze ko mu byo bamaze iminsi biga harimo uko wakoresha ubusizi mu komora ibikomere ku mutima, cyangwa gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ati "Mubyo twakoze, twagiye ahantu hahurira abantu benshi twicarana na bamwe muri bo bakatuganiriza ku buzima bwabo. Iyo umaze kumva ibihe umuntu arimo umuhitiramo umuvugo wumva ujyanye na byo, ukawumusomera, ukabona ko yishimye. Nyuma y’aho umwandikira n’ibindi bihangano yakumva."
"Twanabonye uburyo ushobora gukoresha ibimenyetso mu gutanga ubutumwa kuri abo bantu bidasabye ko yaba azi ururimi rwawe."
Ikindi kintu gishya aba basizi bize ni uburyo bashobora guhuza imikinire y’ikinamico yo muri Afurika n’iyi Burayi bigakora ikintu kimwe gihuriweho n’imico itandukanye.
Muri Théâtre de la Ville ku wa 8 kugeza 10 Kamena 2023 ku bufatanye na Rwanda Arts Initiative hazakorwa ubusizi n’ibiganiro bigaruka kuri Nyirarumaga kuri Espace Cardin.
Aba bahanzi bakoze urugendoshuri basura ahategurirwa Jamel Comedy Club, ikiganiro cy’urwenya gica kuri Canal + gikorwa n’umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Jamel Debbouze.
Carine Maniraguha asanzwe ari umusizi n’umwanditsi w’ibitabo by’abato n’abakuru.
Mu 2017 yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abakoresha Ikinyarwanda, ndetse mu 2018 ni umwe mu banyempano batsinze muri Art Rwanda Ubuhanzi.
Umusizi Tuyisenge Olivier ni umusore w’imyaka 29 umaze kugwiza ibigwi mu kuvuga amazina y’inka no kuyobora imisango y’ubukwe bwa Kinyarwanda.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!