Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2018 nibwo umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy, yatangaje yasubitse ibitaramo yagombaga gukorera i Burundi mu mpera z’iki icyumweru.
Kimwe cyari kuzaba ku wa 29 Ukuboza 2018 ahitwa Boulevard de l’Uprona, ikindi ahitwa Le Costa Beach bukeye bwaho; hose ni mu mujyi wa Bujumbura.
Meddy yavuze ko yasubutse ibi ibitaramo bitewe n’ikibazo cy’umutekano we atizeye mu gihe yaba ari i Burundi.
Mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati “Ku bafana bacu, ubujyanama bwa Meddy bubabajwe no kubamenyeshaka ko bwasubitse ibitaramo yagombaga gukorera i Burundi bitewe n’impamvu z’umutekano.”
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Crystal Events, Bizimana Paulin, ari nawe wamutumiye, yatangaje ko ibi bitaramo byasubitswe, nta wundi muhanzi uzasimbura Meddy.
Aho ibintu byari bigeze, hari amafaranga yari amaze gutangwa mu myiteguro (yirinze gutangaza umubare) n’ayari yarishyuwe Meddy, yose ngo agomba kuyasubiza kuko ari we ikibazo cyaturutseho.
Ati “Umuntu ufata intambwe ya mbere mu gusubika igitaramo ni we wishyura amafaranga yose yakoreshejwe mu myiteguro. Hari amafaranga menshi twari tumaze gukoresha, hari amafaranga twari twaramwishyuye mbere.”
Bizimana yemeza ko nta mananiza ashobora kuza mu kumusubiza amafaranga ye, kuko Meddy azi neza ko ari we nyirabayazana.
Ati “Kumvikana biraza gukunda, arabizi neza ko amafaranga agomba kuyasubiza kuko twari twabyivuganiye. Hari abantu bamwemereye ko baza kuyashaka kugira ngo bamufashe kuyariha.”
Abarundi ngo barakaye cyane, kandi ntibemera ko Meddy yanze kujya i Burundi kubera ikibazo cy’umutekano, dore ko asanzwe ahafite abo mu muryango we kandi ntawe urabagirira nabi.
Bizimana ati “Oya rwose, n’ejo twaravuganye, arabizi neza aho byavuye. Kandi afite umuryango hano nta n’umwe baragirira nabi. Ni ibintu ntashobora kuvuga ariko arabizi neza.”
Mbere y’uko Meddy asubika ibitaramo bye i Burundi yari yatewe ubwoba ku mbuga nkoranyambaga ko azicwa umunsi azaba yagezeyo.
Abashinzwe gutegura iki gitaramo nabo bari biyemeje kumushakira abapolisi bari kuzaba bamucungiye umutekano.
Meddy yanze kujya i Burundi nyuma ya Bruce Melodie nawe byagendeye gutya ku mpamvu zimwe.



















TANGA IGITEKEREZO