Iki gitaramo kibimburira ibirori by’umunsi nyirizina cyabereye muri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, ahari hatumiwe abahanzi batandukanye biganjemo abazwi ndetse n’ab’i Musanze.
Mu bahanzi basusurukije abitabiriye ibi birori harimo Marina, Kenny Sol, Okkama, RunUp na Senderi Hit ndetse na Kevin Montana wo muri aka karere.
Uretse iki gitaramo, byitezwe ko abazitabira ibirori byo #KwitaIzina bizataramirwa n’abarimo The Ben, Riderman, Bwiza, Chriss Eazy, Kivumbi, Ariel Wayz, Senderi Hit n’abandi banyuranye.
Mu muhango wo Kwita Izina uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, abana b’ingagi 22 barahabwa amazina.
Ni ku nshuro ya 21 mu Rwanda hagiye kubera igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi, umuhango uba ukomeye mu gihugu ndetse unahuza abatari bake yaba abavuye mu Rwanda no hanze yarwo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!