00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimo Israel Mbonyi, Richard Ngendahayo na Past. Julienne Kabanda bategerejwe mu Bubiligi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 August 2026 saa 12:32
Yasuwe :

Abahanzi biganjemo abafite amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no muri diaspora, bategerejwe guhurira mu Iserukiramuco rizamara iminsi itatu ribera mu Bubiligi.

Iri serukiramuco ry’indirimbo zo guhimbaza Imana, riteganyijwe ku wa 26-28 Gashyantare 2027. Ryanatumiwemo abavugabutumwa b’amazina azwi riri gutegurwa na ‘Team Production’, sosiyete isanzwe itegura ibitaramo by’abahanzi b’Abanyarwanda mu Bubiligi.

Mu bahanzi batumiwe muri iri serukiramuco harimo Israel Mbonyi, Richard Ngendahayo, Aline Gahongayire, Adrien Misigaro, Ben&Chance, Adrien Misigaro, Willy Uwizeye n’abandi benshi bateganya gutangazwa mu minsi iri imbere.

Ku rundi ruhande hazaba hanatumiwe abavugabutumwa banyuranye barimo Bishop Emmanuel Karemera, Pastor Julienne Kabanda n’umugabo we, Stanley Kabanda.

Team Production yateguye iri serukiramuco isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye bihuza Abanyarwanda baba mu Bubiligi harimo ibirori ndetse n’izindi gahunda zitandukanye bahuriramo nk’abakomoka mu gihugu kimwe n’ibindi.

Mu Bubiligi, hateguwe iserukiramuco ry'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ry'iminsi itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages