00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwenya Burikantu na Buringuni binjiye mu mikoranire na NBG Ltd

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 26 February 2026 saa 12:44
Yasuwe :

Itsinda ry’abanyarwenya babiri bamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu na Buringuni, basinye amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa gisembuye cya United Gin cyengwa n’uruganda rwa NBG Ltd.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali aho urwo ruganda rukorera ku itariki 25 Gashyantare 2026. Azamara umwaka umwe ushobora kongerwa aho abo banyarwenya bombi bazaba bamamaza United Gin urwo ruganda rwahereyeho rwenga.

Ni nyuma y’uko ibindi binyobwa bya NBG Ltd bisanzwe bifite ababyamamaza (Brand Ambassadors).

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi no Kwamamaza muri NBG Ltd, Ombeni Raymond yavuze ko impamvu bahisemo kugira iryo tsinda ‘Brand Ambassadors’ ba United Gin ari uko ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo biba byihariye bigatuma bakurikirwa cyane.

Ati “Ibi byamamare bibiri birashoboye kandi isoko ducuruzaho ni abantu babakurikirana cyane. Ni abantu bafite ibyo gutangaza byiza kandi bakora ikintu uyu munsi ukabona gitandukanye n’icy’ejo. Tubazanye mu muryango wa NBG Ltd kuko n’abakiliya bacu bagaragazaga ko babishimira.”

Yongeyeho kandi ko ayo masezerano yo kwamamaza United Gin azabafasha kongera abakiliya b’icyo kinyobwa nka kimwe mu byo nahereyeho benga ariko ari cyo kitari gifite ucyamamaza.

Mwitende Abdoulkarim (Burikantu), nyuma yo gusinga ayo masezerano, yavuze ko biteguye kubyaza umusaruro amahirwe yose abyara inyungu ku itsinda ryabo ndetse by’umwihariko gukorana na NBG Ltd bamamaza United Gin ku babakurikira ahamya ko ari benshi.

Ati “Niba umukire yakwizeye akaguha amafaranga ye na we uba yamuvunnye, na we uba ugomba gukora uko ushoboye ukamuha ikintu cyiza kimenyekanisha igicuruzwa cye.”

Ni mu gihe Buringuni we yavuze ko agiye gufatanya na mugenzi we kwamamaza icyo kinyobwa babishyizemo ingufu kandi mu buryo bukurikirwa cyane bitume umusaruro bitezweho uboneka.

NBG Ltd ni uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye byo mu bwoko bwa gins birimo United Gin, Ingwe Gin, Bombastic Gin, Amerikaan Gin na Fimbo Gin.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi no Kwamamaza muri NBG Ltd, Ombeni Raymond
Impande zombi zishimiye imikoranire zigiye kugirana
Burikantu na Buringuni bagiye kwamamaza United Gin umwaka wose
NBG Ltd yenga ibinyobwa by'amoko menshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages