Fally Merci utegura ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’, yabwiye IGIHE ko aya mahugurwa ari umwanya mwiza wo kwishungura bakareba ibyiza basanzwe bakora bakabisangizanya ariko n’amakosa bakora bakayakosora.
Ati “Kwiga ni uguhozaho. Turifuza kwiga kenshi. Muri aya mahugurwa turi kuganira ku buryo dusanzwe dukoramo, tukareba ahakorwa amakosa n’aho bigenda neza, tugasangizanya ubunararibonye bityo ibigenda neza tukabigumana hanyuma ibitagenda neza tukabizibukira.”
Fally Merci yavuze ko abanyarwenya bari guhugurwa ku ngingo zitandukanye, ariko zose zigamije kubafasha gukomeza ubunyamwuga mu gutera urwenya no gukora ibituma bigarurira imitima y’abakunzi barwo.
Mu batanze ibiganiro ku munsi wa mbere w’aya mahugurwa harimo Rusine Patrick, Michael Sengazi na Mutesi Scovia.
Fally Merci yongeyeho ko mu minsi itatu bazamara bahugurana, bazanaganira ku myitwarire ikwiye kuranga abanyarwenya, ari naho bazakangurira abitabiriye aya mahugurwa kwirinda ibiyobyabwenge no kugendera kure inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ati “Umunyarwenya inshuro nyinshi usanga yabaye icyamamare. Ariko reba, buri gihe iyo tubaye iciro ry’imigani ngo ‘Ni nde wasindiye aha? Ni uyu.’ ‘Ni nde wafunzwe kubera ibiyobyabwenge? Ni twe.’ Ntabwo dukwiye kurangwa n’iyo myitwarire.”
Fally Merci yavuze ko uretse abaganirije abanyarwenya ku munsi wa mbere, bazakomeza gutumira abantu batandukanye kugira ngo babungure ubumenyi ku bijyanye no gutera urwenya mu buryo bw’umwuga.
Aya mahugurwa y’iminsi itatu agamije gufasha abanyarwenya ba ‘Gen-Z Comedy’ kurushaho kunoza impano zabo, kumenya ibyo bakwiye kwirinda no guteza imbere urwenya rwubakiye ku bunyamwuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!