All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA] ni ibihembo bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika.
Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya karindwi biri guhatanirwa n’Abanyarwanda babiri.
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ari mu cyiciro cy’abagabo bahize abandi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho ahanganye na Diamond Platnumz, Harmonize, Mbosso, Rayvanny na Ali Kiba bo muri Tanzania.
Harimo kandi Khaligraph Jones na Otile Brown [uyu banakoranye indirimbo bise ‘Can’t get enough’, Gildo Kassa wo muri Ethiopia na Eddy Kenzo wo muri Uganda.
Umubyinnyi Sherrie Silver yashyizwe mu cyiciro cy’ababyinnyi bahize abandi ku Mugabane wa Afurika yose aho ahatanye na Poco Lee, Kora Obidi , PapiOjo na Sayrah Chips bo muri Nigeria.
Harimo kandi La Petite Zota wo muri Côte d’Ivoire, Bajuni na Rabbit Crew 255- bo muri Tanzania; na Neru Americano &Scro Que cuia bo muri Angola.
Ni ubwa mbere u Rwanda rugize abahantu bake bari guhatana muri ibi bihembo kuko urebye nk’umwaka ushize Butera Knowless, The Ben n’umubyinnyi Sherrie Silver batoranyijwe mu bahataniye ibihembo bikomeye bya Afrimma 2019 bari bahatanye ndetse n’indi myaka yashize akenshi ntabwo abahatanye bajyaga munsi ya batatu.
Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ibi bihembo bishobora kuba mu Ukwakira 2020, ariko bikaba hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yugarije Isi.
Ushaka kureba urutonde rw’abahatanye bose wanyura hano: https://afrimma.com/afrimma-2020-nominees/



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!