Babitangaje nyuma y’amashusho bashyize hanze, agaragaza R. Kelly ari gukubitwa n’imfungwa bafunganywe muri gereza yo muri Leta ya Illinois, mu Mujyi wa Chicago.
Yerekanaga imfungwa ubusanzwe yitwa Jeremiah Shane Farmer, ikubita R. Kelly ku buryo nta n’umwe mu bashinzwe umutekano ubasha kuyihagarika.
Abanyamategeko b’uyu muhanzi bakamejeje batanga ikirego bavuga ko uretse kuba yarakomerekejwe mu buryo bugaragarira amaso, byanamugizeho ingaruka mu mitekerereze.
Izi mpapuro zivuga ko abacungagereza bashyigikiye uyu mugabo wakubise R. Kelly.
Zigira ziti “Bigaragara ko abashinzwe umutekano muri gereza bari bashyigikiye Farmer, bakamureka agakubita R. Kelly bakaza kuza guhosha amakimbirane Kelly amaze gukomeretswa.”
Muri Kanama, nibwo abanyamategeko ba R. Kelly batangaje ko yakubiswe n’imfungwa bafunganywe.
Jeremiah Shane Farmer, ushinjwa gukubita R. Kelly bivugwa ko ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe.
Icyo gihe, Doug Anton uri mu bunganira uyu muhanzi w’icyamamare, yabwiye CNN ko yasanzwe mu kumba ko muri gereza aho afungiwe, aryamye, imfungwa bafunganye ikamusagarira igatangira kumuhata ibipfunsi.
Undi mwunganizi wa R. Kelly witwa Steve Greenberg, kuri Twitter yavuze ko bakiriye ‘raporo zivuguruzanya ku bijyanye no kuba R. Kelly yaba yakomeretse’. Avuga ko ikipe ya R. Kelly itigeze ihabwa amakuru aturutse muri Gereza cyangwa se ngo bemerere uyu muhanzi kugira icyo ababwira.
Yakomeje agira ati “Twizeye ko atakomeretse mu buryo bukabije.”
Umuvugizi w’Amagereza, Emery Nelson, yabwiye CNN ko nta kintu yatangaza kuri ibi byabaye, ati “Ku bw’umutekano n’ubuzima bwite, ntabwo twagira icyo tuvuga ku bijyanye n’ubuzima bw’imfungwa cyangwa ibijyanye no kwivuza kwayo.”
Kuri ubu R. Kelly afungiye muri gereza yo muri Chicago, nyuma yo gutanga ibyifuzo inshuro eshatu ashaka kurekurwa kubera icyorezo cya Coronavirus ariko ntibihabwe agaciro.
Akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!