Mu mashusho bari basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga mbere yo guhaguruka i Kigali, aba bana bafashwa n’umuryango ‘Sherri Silver Foundation’ bari bateguje kwitabira iki gikorwa ariko banongeraho ko bazahamurikira indirimbo ijyanye no kwita ku buzima.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bana bari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu magambo ye yumvikana agira ati "Amakuru, Muraho? Rwanda ndagukunda!"
Abana bafashwa na ‘Sherri Silver Foundation’ bahigira amasomo atandukanye arimo kubyina, kuririmba ndetse n’indimi.
Sherrie Silver ni umukobwa w’imyaka 29 wavukiye i Huye. Yatangiye kwamamara mu 2018 nyuma yo kuyobora amashusho y’indirimbo “This Is America” ya Childish Gambino. Muri uwo mwaka yegukanye igihembo cya MTV Video Music Award.
Nubwo asigaye aba mu Bwongereza, Sherrie Silver, nta minsi ishira atari i Kigali mu bikorwa by’umuryango yashinze witwa ‘Sherrie Silver Foundation’, akazi afatanya n’umwuga wo kubyina.
This #WHA77 was my third out of 5 editions of #WalkTheTalk in Geneva @WHO. It just gets better as time goes on. We all do it because, above all, we care for the new generation. #HealthForAll pic.twitter.com/qbcDgcvJkr
— Magda Robalo (@MagdaNRobalo) May 26, 2024





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!