00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana bafashwa na Sherri Silver mu bihumbi by’abitabiriye igikorwa ‘Walk the talk’ mu Busuwisi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 May 2024 saa 02:35
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru kirangiye, ibihumbi by’abarimo abana bafashwa na ‘Sherri Silver Foundation’ bari bakoraniye mu Busuwisi ahabereye igikorwa cyiswe ‘Walk the talk’ gitegurwa n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Mu mashusho bari basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga mbere yo guhaguruka i Kigali, aba bana bafashwa n’umuryango ‘Sherri Silver Foundation’ bari bateguje kwitabira iki gikorwa ariko banongeraho ko bazahamurikira indirimbo ijyanye no kwita ku buzima.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bana bari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu magambo ye yumvikana agira ati "Amakuru, Muraho? Rwanda ndagukunda!"

Abana bafashwa na ‘Sherri Silver Foundation’ bahigira amasomo atandukanye arimo kubyina, kuririmba ndetse n’indimi.

Sherrie Silver ni umukobwa w’imyaka 29 wavukiye i Huye. Yatangiye kwamamara mu 2018 nyuma yo kuyobora amashusho y’indirimbo “This Is America” ya Childish Gambino. Muri uwo mwaka yegukanye igihembo cya MTV Video Music Award.

Nubwo asigaye aba mu Bwongereza, Sherrie Silver, nta minsi ishira atari i Kigali mu bikorwa by’umuryango yashinze witwa ‘Sherrie Silver Foundation’, akazi afatanya n’umwuga wo kubyina.

Bafatiye ifoto mu Busuwisi ahabereye igikorwa ‘Walk the talk’
Sherri Silver yafatanyije n'aba bana ku rubyiniro
Abana bafashwa na Sherri Silver Foundation baserutse gitore mu gikorwa cya ‘Walk the talk’ mu Busuwisi
Ibihumbi by'abaturutse mu bihugu bitandukanye bari bitabiriye ‘Walk the talk’ mu Busuwisi
Ubwo abana bo muri 'Sherri Silver Foundation' bahuye n’Umuyobozi w'Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .