Nelly Wilson Misago usanzwe ari umuyobozi wa Zacu Entertainment, yabwiye IGIHE ko iyi filime izatangira gufatirwa amashusho mu minsi iri imbere.
Ati “Nyuma y’igihe tuyihagaritse cyane ko itari igitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda, abakunzi bayo bakomeje kugaragaza inyota yayo badusaba ko twayigarura bituma tubitekerezaho, ari nayo mpamvu igiye kugaruka ariko noneho itambuka kuri Zacu TV.”
Seburikoko iri muri filime zakunzwe n’abatari bake. Yatangiye gutambuka kuri televiziyo y’u Rwanda mu 2015, ihagarikwa mu 2023 ubwo yari imaze gukorwaho ibice 33 na episodes zirenga 460.
Ni filime yubatse izina kuko yazamukiyemo amazina y’abakinnyi nka Niyitegeka Gratien wamamaye nka Seburikoko wanitiriwe iyi filime, Mugisha Emmanuel (Clapton Kibonge), Antoinette Uwamahoro (Siperansiya),Umuganwa Sarah (Mutoni),Nyakwigendera Chantal Nyakubyara (Nyiramana),Kalisa Ernest (Rulinda), Léon Ngabo (Kadogo) n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!