Ikigo gikora Ubucuruzi mu by’Ubuhanzi muri Afurika y’Iburasirazuba [HEVA] cyashyizeho ikigega cyo kunganira abafite imishinga ihamye mu ruganda rw’ubuhanzi mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania na Uganda.
Ikigega cya Afurika y’Iburasirazuba kigenewe abari mu bikorwa by’Ubuhanzi muri EAC gifatanyije n’imiryango irimo Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi na Agence Française de Développement (AFD) byageneye inguzanyo iri hagati y’ibihumbi 20 na 50 by’amadorali ya Amerika izagenerwa abafite imishinga ihamye.
Iyi nguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 48 Frw, izaba igamije kuzamura ubucuruzi mu ruganda rw’ubuhanzi n’urwego rw’ibihangano bikorwa n’abahanzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Abashaka iyi nguzanyo izishyurwa mu myaka ine, basabwa kuba 51% by’abafitemo imigabane muri uwo mushinga batuye mu bihugu bibarizwa mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu mushinga usabirwa inguzanyo, ugomba kuba abawuyobora byibuza bafitemo umuntu umwe utuye bihoraho mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’umukozi byibuza umwe utuye muri ako karere.
Uyu mushinga ugomba kuba umaze umaze imyaka ibiri ukora kandi byibuza unagaragaza inyandiko z’igenzura ryakozwe n’abanyamwuga.
Kompanyi ishaka iyi nguzanyo igomba kuba ikora ibijyanye n’uruganda rw’ubuhanzi. Mu gihe iki kigo cyatangaje ko abashaka inguzanyo basabwa kuba bamaze gutanga ubusabe bwabo bitarenze tariki 19 Ukwakira 2020.
Abashaka gusaba inguzanyo ku mushinga wabo banyura hano



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!