Nyuma y’uko u Rwanda ruhawe amahirwe yo kujya rutoranya filime imwe rushobora kohereza guhatanira igihembo cya ‘International Feature Film’ kuva mu 2025, hakabura ihatana kuko nta filime yujuje ibisabwa, na none amategeko n’amabwiriza ashobora kongera kuba imbogamizi.
Ingingo yagonze abakora sinema mu Rwanda mu 2025 ni uko nta filime yari yamuritswe mu gihe cy’iminsi irindwi yikurikiranya, kandi ikerekanwa mu nyubako isanzwe yerekanirwamo filime.
Amabwiriza ya ‘The Academy Awards’ avuga ko filime ihatanira kuzahagararira u Rwanda muri iki cyiciro igomba kubanza kwerekanwa mu nzu z’amafilime mu gihugu cyangwa mu karere, abantu bakishyura kugira ngo bayirebe.
Kwerekanwa kwayo bigomba kuba byaratangiye guhera ku wa 1 Ukwakira 2025, ariko bitarenze ku wa 30 Nzeri 2026.
Igomba kandi kuba yarerekanwe ku mugaragaro nibura iminsi irindwi ikurikirana mu nzu y’amafilime y’ubucuruzi, aho ‘producer’ n’uwerekana filime baba bagamije kubona inyungu.
Umwaka ushize u Rwanda rwari rwahawe amahirwe nk’ayo, ariko birangira apfuye ubusa kuko hatabonetse filime yujuje ibisabwa ngo ihatane.
Umwaka ushize benshi bari batangiye kugira icyizere ko ku nshuro ya mbere mu mateka ya sinema y’u Rwanda, hashobora kugaragara filime y’Umunyarwanda ihatanira ibihembo bya ‘Oscars’. Ni nyuma y’uko hashyizweho akanama k’abantu 15 kazajya gafasha gutoranya filime zujuje ibisabwa.
Akanama kashyizweho na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kagizwe n’abarimo Niragire Marie France, Hope Azeda, Myriam Birara, Kantarama Gahigiri, Jones Kennedy Mazimpaka, Sharangabo Mbabazi Aime Philbert, Nelly Wilson Misago, Elodie Mumporeze, Didacienne Nibagwire, Rugasa Ruzindana, Kivu Ruhorahoza, Eugene Safari, Tresor Senga, Chance Tubane na Annette Uwera Uwizeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!