00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’abakobwa bahataniye Miss Rwanda mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 28 January 2017 saa 05:20
Yasuwe :

Ijonjora ry’abakobwa bagomba kuzahatana ku rwego rw’igihugu muri Miss Rwanda ryasorejwe mu Mujyi wa Kigali ahaje abagera kuri 16 bagomba gushakishwamo abajya muri 25 ba mbere kuri uyu wa 28 Mutarama 2017.

Aya majonjora yari amaze ukwezi azenguruka mu Ntara hatoranywa abazakurwamo umukobwa uhiga abandi uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda agasimbura Mutesi Jolly watowe muri Gashyantare 2016.

Ijonjora ry’ibanze ryahereye mu Ntara y’Uburengerazuba mu Mujyi wa Rubavu kuwa 14 Mutarama 2017, akomereza mu Majyaruguru, ajya mu Majyepfo no mu Burasirazuba, asorezwa mu Mujyi wa Kigali.

Iribagiza Patience, Umutoni Pamella, Kirezi Delice, Umutesi Nadia na Umuhoza Simbi Fanique ni bo bahagarariye Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2017.

Mu ntara y’Amajyaruguru hatowe Mukunde Laurette, Umutesi Winnie, Mutagoma Diane, Umwali Aurore, Umutoni Josiane ndetse na Uwimbabazi Adeline.

Mu Burengerazuba, abazahatanira Miss Rwanda ni Elsa Iradukunda, Guelda Uwineza, Sandrine Uwineza, Linda Umutoniwase, Cardine Umutoni na Uwase Hirwa Honorine.

Mu Ntara y’Amajyepfo hatowe bane Urayeneza Hélène, Umutesi Aisha, Umutoniwase Belinda na Kalimpinya Queen.

Mu Mujyi wa Kigali hiyandikishije abakobwa 52, ahabereye irushanwa kuri Hill Top Hotel hageze 21 ari na bo batoranyijwemo abujuje ibisabwa, batanu babuze amahirwe yo kwemererwa guhatana kuko 16 ari bo bari bujuje ibisabwa.

Uwitwa Mushambakazi Jordan na Umutoni Yvonne bari baherutse kwiyamamaza mu Ntara y’Uburasirazuba ariko ntibatsinda bahawe amahirwe yo kurushanwa i Kigali.

Umukobwa witwa Gisubizo Abigaelle wiyamamaje umwaka ushize yagarutse mu irushanwa ndetse yemerewe kwinjira mu bahatana mu Mujyi wa Kigali.

Mu 2016 yinjiye muri Miss Rwanda bigoranye cyane, yabanje kwiyamamariza mu Ntara y’Amajyepfo aratsindwa, ajya mu Burasirazuba bamwemerera gukomeza muri 25 bahatanye ku rwego rw’igihugu ariko ntiyarenze amajonjora ya nyuma.

Urutonde rw'abahatanye ikamba rya Miss Rwanda i Kigali
Abakobwa bose barabanza bagapimwa ibiro n'uburebure
Inseko....bizeye kuza kwibona mu bazahatana ku rwego rw'igihugu
Abayobozi ba Cogebanque baba bakurikiranye uko irushanwa rigenda
Mike Karangwa umwe mu bakemurampaka
Rwabigwi Gilbert na we ari mu bakemurampaka
Mariya Yohana yaje gutanga amanota ku bakobwa bahatana uyu mwaka
Abakobwa babanje kwiyereka akanama nkemurampaka bari kumwe bose

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages