00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahoze bagize P-Square bongeye gukozanyaho

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 2 August 2026 saa 07:41
Yasuwe :

Umuhanzi wo muri Nigeria Peter Okoye, wamamaye nka Mr P, yamaganye impanga ye, Rudeboy, babanye mu itsinda rya P-Square mu ntambara y’amagambo yubuye aho Mr P amushinja guhora amusebya cyane cyane akabihuza n’ibiba bigezweho ku mbuga nkoranyambaga muri iyo minsi.

Mu minsi ishize, Mr P yagiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko indimi shami zo muri Nigeria ntacyo zamarira abantu mu Isi tugezemo, cyane ko yari ari i Paris mu Bufaransa n’abana be akumva bavuga Igifaransa neza ndetse akavuga ko ashobora kuzahagura inyubako.

Ni imvugo itaravuzweho rumwe by’umwihariko n’abafana bo muri iki gihugu. Kuri ubu, Rudeboy na we yahise ajya kuri X agaragaza ko gusiga gakondo ye ntacyo byamumarira.

Ati “[Njyewe] nta muco, igihugu n’ururimi, ndi ‘ubusa’. Mbisubiyemo, [ndi] ubusa!”

Mr P yatanze igitekerezo kuri iyi ngingo agaragaza ko asebywa n’uyu muvandimwe we ashinja ubusambo kuva mu gutandukana kwabo.

Ati “Ariko na none muvandimwe wanjye, uri kongera gukoresha ibi bihe nk’andi mahirwe yo kunsubiza hasi. Nk’uko nabyanditse mu ibaruwa yanjye ifunguye mu myaka ibiri ishize, gukora ibishoboka byose ngo unyangishe abantu ntabwo bizakunda”.

Yakomeje agira ati “Yego, uri kunyendereza ugendeye ku byo natangaje, ibyo ni byiza ndabyemera. Ariko kwishingikiriza amagambo yanjye cyane ukanakoresha amayeri n’ibihuha wangiza izina ryanjye bisobanuye byinshi”.

Mr P yakomeje asaba uyu muvandimwe we kutitwaza ibitekerezo bye ngo amwitwaze cyangwa ngo atange ibitekerezo mu gihe ageraniwe ku mbuga nkoranyambaga.

Aba bombi bakoranye akazi mu itsinda rya P-Square ryamenyekanye cyane muri Afurika no hanze yayo. P-Square yashinzwe mu 2003 isenyuka mu 2017. Yakunzwe mu Rwanda by’umwihariko mu ndirimbo zayo zirimo ‘Collabo’ bafatanyije na Don Jazzy, ‘Alingo’, ‘Beautiful Onyinye’, ‘No One like You’ na ‘Do Me’.

Mr P na Rudeboy bongeye gukozanyaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages