Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021 nibwo buri mukobwa yerekeje muri Hotel La Palisse i Nyamata aherekejwe n’umubyeyi we.
Nyuma yo kuhagera bagahabwa amabwiriza ya Miss Rwanda, bakanongera kwibutswa uko bazitwara muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19, abakobwa bose bapimwe iki cyorezo ubundi buri wese ahabwa icyumba.
Baraye muri iyi Hotel baza kuvamo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021 berekeza ahari bubere ‘Pre-selection’, ibirori bitambuka kuri Youtube ya Miss Rwanda ndetse no kuri televiziyo y’u Rwanda.
Ibi birori birasiga 17 basezerewe hanyuma 20 bakomeze umwiherero wa Miss Rwanda uzatanga uwegukana ikamba uyu mwaka.
Ku wa 20 Werurwe hazabaho gutoranya Miss Rwanda mu 2021, mu birori bizabera kuri Kigali Arena bizanyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda imbonankubone.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!