00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 bahawe ikizamini cy’umuco (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 March 2022 saa 01:33
Yasuwe :

Abakobwa 19 bagiye gutoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2022 bakoze ikizamini kijyanye n’ubumenyi bafite ku muco (Culture Challenge).

Ni ikizamini cyakozwe ku wa Gatatu, tariki 16 Werurwe 2022. Mu bikorwa byo muri Miss Rwanda, iki cyiyongera ku bindi bizamini bitangirwa ibihembo muri iri rushanwa nka Sports Challenge [ikizamini kijyanye no gushaka uhiga abandi muri siporo], Talent Show [kwerekana impano] na Most Innovative Project [umushinga uhiga indi].

Ikizamini cy’umuco kigira uruhare mu bituma haboneka umukobwa wegukana ikamba rya Miss Heritage n’ubwo atari cyo cyonyine kibigena kuko hari n’akarusho k’imbyino abakobwa bashobora kugaragarizamo umuco no mu bindi bikorwa bagenda bakora bifite aho bihuriye n’umuco.

Umukobwa ubaye Miss Heritage ahembwa na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus, ahabwa miliyoni 5 Frw.

Muri iki kizamini cya Culture Challenge kiri mu bitanga Miss Heritage muri Miss Rwanda abahatanira ikamba babajijwe ibibazo birimo ikigira kiti “Ni iki ubona cyakorwa ngo urubyiruko rw’u Rwanda rurusheho gukunda no kurangwa n’umuco Nyarwanda n’indagagaciro zawo? ; u Rwanda rufite Ingoro Ndangamurage zitandukanye, zafasha zite urubyiruko kumenya amateka, umuco n’imibereho by’Abanyarwanda?’’

Iki kizamini kizakosorwa n’Inteko y’Umuco, ni yo izasuzuma ubumenyi bw’aba bakobwa mu myumvire bafite kuri izi ngingo ebyiri babajijweho.

Irushanwa rya Miss Rwanda rizasozwa ku wa 19 Werurwe 2022 mu birori bizabera ku Intare Conference Arena.

Abakobwa bahataniye iri kamba batangiye umwiherero ku wa 28 Mutarama ari 20, ariko Uwankusi Nkusi Lynda aza kuvamo ku mpamvu ze bwite.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri ibi birori yamaze gushyirwa ku isoko, buri wese wifuza kwitabira ibi birori yayigura anyuze kuri https://www.ticket.rw/

Kwinjira mu myanya isanzwe ni amafaranga ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw mu y’icyubahiro n’ibihumbi 50 Frw mu y’icyubahiro kirenze ku bazaba baguze amatike mbere.

Ku bazagurira amatike ku muryango, mu myanya isanzwe bizaba ari ibihumbi 20 Frw, ibihumbi 30 Frw mu y’icyubahiro n’ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro kirenze.

Aba bakobwa uko ari 19 bakoze ikizamini babazwa ku muco
Abakobwa babiri babaga bicaranye ku ntebe imwe
Bisa Umurungi ni we wakurikiranye aba bakobwa ubwo bakoraga ikizamini
Aba bakobwa mu mpera z'iki Cyumweru bazavamo Miss Rwanda 2022
Buri wese muri iki kizamini yasubizaga uko yiyumva bitewe n'ikibazo n'uko asanzwe azi umuco
Iki kizamini ni kimwe mu byo bagombaga gukora bari mu mwiherero
Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 bahawe ikizamini cy’umuco
Nyuma yo gusoza buri wese yatangaga urupapuro rw'ibisubizo nyuma yo gusoza ikizamini
Aba bakobwa nyuma y'ikizamini bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .