Ibi bitaramo biteganyijwe kubera mu Karere ka Musanze ku wa 21 Gashyantare 2023 no mu Karere ka Rubavu ku wa 23 Gashyantare 2023.
Ni ibitaramo uko ari bibiri bizitabirwa n’abahanzi barimo Mico The Best, Senderi Hit, Kenny Sol, Bwiza, Chris Eazy, Platini, Niyo Bosco na Marina.
Uhujimfura Claude uhagarariye KIKAC Music yateguye ibi bitaramo ifatanyije n’ubuyobozi bwa FERWACY, yabwiye IGIHE ko umuziki n’amagare ari ibintu bigendana cyane ko bigamije gutanga ibyishimo mu baturage.
Ati “Ni ibitaramo bigamije gutanga ibyishimo mu baturage bazaba bakurikiye amagare, nibaza ko bizaba ari iby’agaciro gutaramana nabo. Ninayo mpamvu twahisemo kubigira ubuntu ku buryo buri muturage azaba yisanga.”
Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare rigiye kuba ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga, biteganyijwe ko rizakinwa ku wa 19-26 Gashyantare 2023.
Tour du Rwanda 2023 izitabirwa n’amakipe 20 yatoranyijwe muri 51 yasabye kuyitabira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!