Kuva umwaka wa 2014 watangira hari bamwe mu bahanzi bagiye batangaza amakuru bizeza Abanyarwanda ko ibyo bavuga ari impamo kandi bigomba gushyirwa mu bikorwa bitarenze Ukuboza none birangiye bisanishije na Semuhanuka n’umwana we Muhanuka.
Ukubarira akubeshya agira ati:nupfa tuzajyana! Mu binyoma aba bahanzi nyarwanda bagiye batangariza Abanyarwanda, byinshi bishamikiye ku muziki wabo, ibindi bikagirana isano n’ubuzima bwabo busanzwe. Hari n’abahanzi bafite umwihariko wo kuba baratangaje amakuru y’ibinyoma nkana, bashaka kuvugwa no kumenyekana gusa nyamara umwaka bari bihayeho umwitangirizwa wo kugera kuri izo ntego z’ibinyoma urangiye ntacyo bakoze.
S/Sergent Robert
Muri Gicurasi 2014 nibwo S/Sergent Robert, umuyobozi w’ umuryango witwa UNECO yatangaje ko yanogeje umugambi wo guhuriza hamwe abahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba barimo Bobi Wine, B Wonder, Diamond, Roza Muhando n’abagize Fire base. Bagombaga guhurizwa i Kigali mu gitaramo cyo gutangiza uyu muryango cyagombaga kuba muri Nyakanga 2014.
Umwaka urihiritse S/Sergent Robert ntacyo abwiye Abanyarwanda kandi yari yatanze isezerano ko agomba kuzasohoza ibyo yemeye.
King James
Mu mpera za 2013 nibwo icyamamare Kevin Little, wo muri Saint-Vincent-et-les-Grenadines, yaje mu Rwanda mu gikorwa cyo kwita izina ingagi. Nyuma yaho King James yatangaje ko bakoranye indirimbo igakorwa na Pastor P ndetse amashusho yayo akaba yaragombaga gukorerwa muri Amerika akagera ku Banyarwanda bitarenze uyu mwaka.
Abafana b’uyu muhanzi baracyategereje amaso yaheze mu kirere.
Kitoko
Uyu muhanzi uherutse gukorera igitaramo mu Burundi afatanyije na Kidum ku itariki ya 10 Ukwakira, yabwiye IGIHE ko agomba guca mu Rwanda hagati y’itariki ya 12 na 13 Ukwakira ariko ntiyigeze ahakandagiza ikirenge. Igitaramo kikirangira yategeye imodoka Producer Piano amusanga i Burundi bakorana indirimbo yise ‘Mama’.
Paccy
Muri Gicurasi 2014 uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko afite gahunda yo kwerekeza ku Mugabane wa Amerika gukomeza amasomo. Yemeje ko agomba kujya gukomerezayo amasomo bitarenze uyu mwaka. Mu mpamvu nyamukuru zagombaga kumujyanayo harimo gusura inshuti ahafite no gukomeza amasomo.
Rafiki
Rafiki Mazimpaka wamenyekanye cyane mu ndirimbo Icyaro, Tukabyine, Bwongoza fo n’izindi, mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Mata yadutangarije ko yamaze kunoza umugambi wo gusanga mugenzi we, Professor Jay, muri Tanzania bakarangiza imishinga irimo indirimbo no kugirana ubundi bufatanye ariko umwaka urangiye uyu muhanzi atarenze imbibi z’u Rwanda.
Christopher
Ubwo Muneza Christophe yari mu irushanwa rya PGGSS mu gitaramo cya Roadshow cyabereye i Huye kuri Stade ya Kaminuza, yabwiye abanyeshuri ko agomba kwigana na bo bitarenze uyu mwaka ndetse ngo ntibazongera kumukumbura ukundi. Nubwo yaberuriye ko agiye kuba umwe mu banyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda, Christopher ntiyigeze ajya mu ishuri.
Urban Boyz
Nyuma yo gukorana indirimbo na Iyanya bakayita ‘Tayali’, abasore bagize Urban Boyz babwiye itangazamakuru ko biteguye gukomeza urugendo rwo kwagura umuziki wabo bakorana indirimbo na Mafikizolo bo muri Afurika y’Epfo.
Nubwo bari bemereye Abanyarwanda ko iyo ndirimbo igomba kujya hanze bitarenze uyu mwaka, iminsi isigaye irabarirwa ku ntoki itarakorwa ndetse no kujya muri Afurika y’Epfo bisa n’ibitagishobotse mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Urban Boyz kandi bigeze gutangaza ko bagiye gukorana indirimbo na Corneille Nyungura, P Square ndetse na Zaho gusa byarangiye bafashwe nk’abanyabinyoma kuko ibyo bavuze ntibabishyize mu bikorwa.
Miss Jojo
Uwineza Josiane uzwi ku izina rya Miss Jojo ufatwa nk’umuhanzi mukuru mu bakobwa bakora umuziki w’iki gihe ahagana mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yatangaje ko yavanye akarenge mu muziki gusa ngo igihe nikigera azagaruka. Byatunguye benshi ubwo yagaragaraga mu bitaramo bikangurira Abanyarwanda kurya ibishyimbo bikungahaye ku butare nyamara yari yavuze ko adashobora gusubira mu muziki.
Mico The Best
Muri Mata 2014 nibwo umuhanzi Mico The Best yatangaje ko agiye gukorana indirimbo n’icyamamare Jose Chameleone ndetse ikajya hanze bitarenze uyu mwaka ifite n’amashusho yayo. Nubwo yari yihaye uyu muhigo, umwaka urangiye atarengeje ikirenge imbibe z’u Rwanda.
Mico kandi yavugaga ko afite gahunda yo gukorana indirimbo n’abandi bahanzi bakomeye muri Afurika mu rwego rwo kwagura umuziki we nyamara byose birangiye ntacyo yeretse Abanyarwanda.
Kamichi
Kamichi waririmbye ‘Aho ruzingiye’, ‘Barandahiye’, ‘Ifirimbi ya nyuma’ n’izindi yerekeje muri Amerika ku itariki ya 16 Mata 2014. Agenda yasize avuze ko azagaruka mu Rwanda ku itariki ya 8 Kamena 2014. Abajijwe niba atari ukuyobya uburari bityo akaba agiye uwamperezayo nk’uko bamwe mu bahanzi nka Then Ben, Meddy n’abandi babigenje, yavuze ko atari ko bimeze.
Ati: “Njye nzagaruka ku itariki ya 08 z’ukwa gatandatu byaba na ngombwa nkagaruka mbere bibaye ngombwa, ndamutse ngize n’izindi gahunda zituma ngaruka mbere nahita nza rwose,… mbonye nk’ikiraka cya miliyoni 3 minimum nahita ngaruka na mbere rwose,…kugumayo ni option (umwanzuro) ya nyuma.”
Nubwo yasize yijeje Abanyarwanda kutazaba nka za hene zagiye guca umutima wa mperezayo, umwaka ugiye gushira agerageza kwihindura umuturage wa Amerika nk’ikimenyetso cy’uko kugaruka mu Rwanda biri kure nk’izuba.
Senderi International Hit
Senderi International Hit usigaye wiyita Harvard aza ku isonga ry’abahanzi batangaza amakuru bavuga ko ari impamo ijana ku ijana budakeye kabiri bagahinduka ku ijambo. Mu mpera z’umwaka wa 2013 yavugaga ko aramutse yegukanye Salax Awards nta kabuza yashaka umugore, igikombe agitwaye yisubiraho avuga ko azamuzana yinjiye muri PGGSS.
Ntibyatinze abona amahirwe yo kwinjira muri Primus Guma Guma Super Star, ibyo kwiyemeza gushaka umugore abivamo avuga ko ashaka kubanza gutwara igikombe akabona amafaranga yo gukora ubukwe bw’akataraboneka. Imyanzuro Senderi yagiye ageza ku bafana be n’Abanyarwanda muri rusange, ntiyari ayihagazeho na gato dore ko yagiye yisubiraho kenshi, ubundi yabibazwa n’itangazamakuru akavuga ko bikiri mu mishinga.
Olili
Muri Kamena 2014 nibwo Olivier Habimana wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Olili, yavuze ko yafashe umwanzuro wo guhagarika umuziki n’inzoga burundu . Budakeye kabiri ahita atangaza ko yisubiyeho.
Uyu musore ni we wigeze gutangaza mu mwaka wa 2011 inkuru y’igihuha ko hari Umurundikazi wiyahuye kubera we nyuma bimenyekana ko ari icya Semuhanuka yakubise Abanyarwanda, abari barize barihanagura.
Ama G The Black
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014 nibwo uyu muraperi yabyaranye n’umukunzi we Rosine. Bimaze kumenyekana ko umukunzi wa Ama G yabyaye, uyu musore yatsembeye itangazamakuru iby’uyu muntu mushya yari yungutse gusa bidatinze haza kuboneka ibimenyetso simusiga atangira kwemera ko ari ukuri. Nyuma yo kwibaruka imfura yabo, Ama G na Rosine babana nk’umugore n’umugabo.
Young Grace
Muri Gicurasi 2014 nibwo Young Grace yavuzweho cyane kuba ari umutinganyi. Nyuma Radio Salus yaramwegereye imubaza niba koko mu buzima bwe ashimishwa no kuba mu rukundo n’abakobwa bagenzi be, abihakanira kure ndetse anavuga ko amennye ibanga ry’uko aryamana kenshi n’umusore bakundana bamaranye imyaka ine witwa Ntwari Army.
Amaze gutangaza aya makuru, umuryango wamutegetse gusaba imbabazi ndetse na we yemera ko yabitangaje abeshya Abanyarwanda ashakisha uburyo yavugwa cyane. Icyo gihe ni nabwo yeruye ko nta musore agira bakundana.
Meddy, The Ben na Kavuyo
Muri Nzeli 2014 nibwo abahanzi bahuriye muri Press One(The Ben, Meddy na K8 Kavuyo) ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangarije Abanyarwanda ko bagiye gutangira gucuruza imipira yanditseho ‘Ndi uw’i Kigali’ mu Rwanda bagaragaza ko bishimiye kwitwa Abanyarwanda.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Meddy ku itariki ya 23 Nzeli 2014, yavuze ko we na bagenzi be bagize iki gitekerezo cyo gutangira gucuruza iyi mipira i Kigali nyuma y’uko bayijyanye muri Rwanda Day iherutse kubera i Atlanta bakagurisha isaga 1,000.
Nubwo babwiye Abanyarwanda ko bagurishije imipira isaga 1000 muri Rwanda Day, ngo cyari ikinyoma cyambaye ubusa.



















TANGA IGITEKEREZO