Abahanzi Ariel Wayz, Bushali, Kivumbi King, Confy, Logan Joe na Jowest nibo bagiye guhurira ku rubyiniro na Diamond Platnumz uheruka gutaramira mu Rwanda mu 2019, ubwo yitabiraga isozwa ry’ibitaramo bya ’Iwacu Muzika Festival’.
Umuziki muri iki gitaramo kizaba ku wa 23 Ukuboza 2022 uzacurangwa na Nep Djs ndetse na Dj Pyfo.
Nasibu Abdul Juma Issack wubatse izina nka ’Diamond Platnumz ategerejwe mu gitaramo cye i Kigali cyiswe One People Concert, cyateguwa na East Gold Entertainment ku bufatanye na Skol.
Iki gitaramo cyemejwe nyuma yo gusinyana amasezerano n’umuyobozi wa East Gold Entertainment, yasinyiwe muri Tanzania ku wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2022.
Mu 2019 ubwo Diamond yataramiraga i Kigali, yasuye BK Arena ataha abarira Abanya-Tanzania ibyo yabonye i Kigali, asaba uwari Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, kububakira inyubako nk’iyi.
Icyo gihe yasize asabye abari bamutumiye gukora ibishoboka byose bakazongera kumutumira mu gitaramo kikazabera muri BK Arena.
Kugeza ubu ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo byamaze kujya hanze, bigaragaza ko itike ya make ari 5000 Frw gusa.
Ku bifuza kwicara mu myanya y’icyubahiro ya VVIP ni 30.000 Frw na 15,000 Frw muri VIP, hasi ahegereye urubyiniro ni 10,000Frw, naho ahasanzwe ni 5000 Frw.
Ku bazagurira amatike ku muryango ku munsi w’igitaramo, VVIP izaba ari 40,000 Frw, VIP ni 25,000 Frw, mu myanya yegereye urubyiniro ni 20,000 Frw, mu myanya isanzwe ni 15,000 Frw.
‘Iyo’ indirimbo ya Diamond Platnumz na Focalistic, Mapara A Jazz & Ntosh Gazi ni imwe muzitezweho kubyinisha benshi muri iki gitaramo
‘Hejuru’ indirimbo ya Jowest
‘You Should Know’ indirimbo ya Ariel Wayz
‘Ntacyo Nzaba’ indirimbo ya Kivumbi King
‘Kirika’ indirimbo ya Bushali
‘Jowana’ indirimbo ya Confy
‘Whatever’ indirimbo ya Logan Joe na Kivumbi King


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!