00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bashenguwe n’urupfu rwa Bingo Regis

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 September 2026 saa 02:22
Yasuwe :

Abahanzi batandukanye bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa Bingo Regis witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 9 Nzeri 2026. Abamumenye, abo bakoranye ndetse n’ibigo by’ubuhanzi bakoranye na byo byagaragaje ko babuze umuhanzi wari ufite umwihariko.

Umuhanzi Nyarwanda Igihozo Nsengiyumva Regis, wamamaye nka Bingo Regis, yitabye Imana ku wa 9 Nzeri 2026, urupfu rwe rutunguranye rutera agahinda abakunzi b’ubuhanzi ndetse n’abo bakoranaga.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 10 Nzeri 2026, ubwo inshuti ze ndetse n’abagize umuryango w’ubuhanzi batangiraga gutanga ubutumwa bwo kumwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Bingo Regis yari umwanditsi w’amakinamico, umukinnyi ndetse n’umuyobozi w’ibikorwa by’ubuhanzi. Yakoranye n’amatsinda n’ibigo bitandukanye birimo Mashirika Performing Arts Company na Umutana Studio.

Urugendo rwe mu buhanzi rwatangiye akiri muto, aho yakundaga inkuru, kuvuga no kwigana abantu bo mu nkuru n’amafilime. Nyuma yaje kwiyegurira ikinamico, ayihuza no kwandika no kuyobora ibihangano bitandukanye.

Mu Gushyingo 2023, Bingo Regis yagejeje ku bakunzi b’ikinamico igihangano cye bwite yise “Indemarugamba”, cyibandaga ku nsanganyamatsiko y’umusatsi w’Abanyafurika ndetse n’amateka y’ubukoloni.

Yagize kandi amahirwe yo gukorana n’abahanzi ndetse n’ibigo byo mu mahanga. Mu 2024, yagaragaye mu gitaramo cyabereye i Paris mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse abahanzi, ubuyobozi bwa ArtRwanda-Ubuhanzi na bwo bwagaragaje ko bwabuze umuhanzi wihariye wari ufite impano idasanzwe mu buhanzi bwe.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ArtRwanda-Ubuhanzi yagize iti “Twibuka igihe twahuraga na Bingo Regis mu itsinda ryacu rya mbere, kandi tuzakomeza guha agaciro ishyaka yari afite mu gukina filime, impano ye, ubugwaneza bwe ndetse n’uburyo yashishikarizaga bagenzi be bahanzi. Ibitekerezo byacu n’amasengesho yacu biri kumwe n’umuryango we, inshuti ze ndetse n’abahanzi bose. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Umuhanzi King Ngabo na we yavuze ko Bingo Regis yari umuntu wihariye wari ufite impano mu kwandika, gukina no kuyobora amakinamico, ndetse akaba yararangwaga n’umutima mwiza n’ubugwaneza.

Yagize ati “Bingo Regis, uretse impano idasanzwe yari afite mu kwandika, gukina no kuyobora amakinamico, yari umuntu w’igitangaza urangwa n’umutima mwiza n’ubugwaneza. Yari afite inzozi nyinshi, gahunda n’imishinga myinshi yari igamije kwigisha abandi no gusangiza abantu ibyo yakundaga cyane.”

Yakomeje avuga ko isi y’amakinamico itazongera kumera nk’uko yari imeze kuko itakaje umuntu wari ufite uruhare rukomeye mu kuyiteza imbere.

Umukinnyi wa filime Eliane Umuhire na we yavuze ko yabuze amagambo akwiye yo gusezera Bingo Regis, ashimangira ko yari umuntu urangwa n’impano, amatsiko ndetse n’urukundo rukomeye yari afitiye amakinamico.

Yagize ati “Amagambo yanshiranye. Ariko ibyo nibuka kuri Bingo ni byinshi, kuva ku nshuro ya mbere namubonaga. Yari muremure, afite inseko nziza, amaso yuzuye ubuzima n’amatsiko. Yari afite urukundo rw’amakinamico ntari narigeze mbona ku rubyiruko rwo mu kigero cye.”

Yakomeje avuga ko Bingo Regis yari afite impano ikomeye ndetse n’ubushobozi bwo guhanga, ibintu byatumaga benshi bamukunda.

Urupfu rwa Bingo Regis rwababaje benshi mu bakunzi b’ubuhanzi, cyane cyane abari bamuzi nk’umuntu wari warahariye ubuzima bwe guteza imbere amakinamico, kuyakina, kuyobora ndetse no gufasha abandi bahanzi ku rubyiniro.

Bingo Regis yitabye Imana azize urupfu rwatunguranye
Bingo Regis yari amaze kugira izina rikomeye mu bijyanye n'ikinamico

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages