Iri serukiramuco ryiswe ‘On the wing of technology International Poetry Festival’ ryaberaga kuri murandasi ku bufatanye bwa Goethe Institut, International Refugee Poetry Network na Refugee Poetry Project.
Ryagaragayemo kugaragaza amashusho y’abari kuvuga imivugo ndetse habaho n’umwanya wo kuganira ku mumaro w’ubuhanzi ku mpunzi.
Mu gihe cy’iserukiramuco, abari bakurikiye basabwe gutora uwo babona ubwabo wahize abandi, ku gihembo bari bahaye inyito ya ‘People’s Choice Award’. Abegukanye ibihembo muri iki gikorwa barimo n’abatoranyijwe n’Akanama Nkemurampaka.
David Ndagijimana wakoze umuvugo yise "My Country", yegukanye igihembo cy’umuvugo ufite amashusho meza w’umuntu waturutse mu nkambi. Khald Steve Shema abikesheje umuvugo yise “Where Do They Belong?” we atwara igihembo cy’umuvugo ufite amashusho meza w’umuntu utari uwo mu nkambi.
Linzy Alice Bugingo wakoze umuvugo yise “A place We Can Call Home” yegukanye igihembo cy’uwatoranyijwe n’abantu benshi.
Aba bazahembwa ibihembo birimo amafaranga yatanzwe na Goethe Institut Kigali ndetse amashusho y’imivugo yabo yerekanwe mu maserukiramuco atandukanye arimo irizabera i Maputo muri Mozambique ku wa 9 Ukuboza 2020.
Bazanajya kandi muri Mozambique mu 2021 mu iserukiramuco rya Festival Poetas d’Alma (Poets Of The Soul).
Dr. Andrea Grieder, yashimiye abatsinze ariko avuga abasizi bose bitabiriye batsinze kuko babashije kugaragaza inkuru zabo binyuze mu busizi.
Iri serukiramuco ryitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abo mu nkambi zitandukanye nka Nyakivare yo muri Uganda n’izindi n’abanyeshuri b’i Zurich mu Busuwisi ndetse n’abo mu Bwongereza bo muri Kaminuza ya Lincoln. Hari n’irindi tsinda ryitwa Anika ryo muri Kenya.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!