00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera ku 2500 bagiye kwitabira iserukiramuco rizabera muri Pariki ya Nyungwe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 4 February 2019 saa 10:36
Yasuwe :

Abantu bagera ku 2500 nibo bitezwe mu bikorwa bigamije kumenyekanisha Pariki y’Igihugu ya Nyungwe binyuze mu iserukiramuco rizahuriza hamwe amasiganwa ku maguru n’imurikagurisha.

Iri serukiramuco ryiswe ‘Nyungwe festival’, rizaberamo amasiganwa ya ‘Nyungwe Marathon’ azaba abaye ku nshuro ya munani ndetse n’imurikagurisha ry’ibikorwa birimo iby’ubukerarugendo, ubuvumvu, ubuhinzi no kurengera ibidukikije.

Iki gikorwa cyateguwe na Ivomo Ltd ku bufatanye bwa Nyungwe Marathon n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB. Cyitezwemo abantu 2500 barimo abanyamahanga 500.

Mu Kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Ivomo Ltd itegura ibikorwa bishingiye ku bukerarugendo buzanira inyungu abaturage n’umuco, Karangwa Anaclet, yavuze ko ibi bikorwa byombi byahujwe mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ubukerarugendo muri Nyungwe no kwereka abaturage inyungu ziri mu kuyibungabunga.

Ati “Abazaba bitabiriye amasiganwa bazagira umwanya wo gusura ahazaba hari kumurikirwa ibikorwa birimo ibirebana n’ubukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe n’ikiyaga cya Kivu. Hazanamurikwa kandi ibikorwa by’ubugeni, ibikomoka ku buvumvu ndetse n’ibifitanye isano no kurengera ibidukikije.”

Yakomeje avuga ko icyo bifuza ari uguhuza imbaraga n’abaturage mu kubungabunga pariki ya Nyungwe, ariko na none bakagaragaza amahirwe atandukanye y’ishoramari aboneka muri aka gace.

Ati “Nyungwe izarushaho kumenyekana, kandi abaturage bazaba baje kumurika bagire icyo binjiza mu buryo bw’amafaranga. Hari n’amahirwe kandi yo kuba aba baturage bashobora kuhahurira n’abashoramari bashora mu bikorwa byabo”.

Si abazaba baje kumurika bazabyungukiramo gusa kandi, kuko abazaba bitabiriye amasiganwa n’ibindi bikorwa bazakenera aho gucumbika, ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye.

Nyungwe Festival iteganyijwe kuva tariki ya 8-9 Werurwe 2019, aho abazasiganwa ku maguru bazaturuka Gisakura berekeze Kitabi banyuze mu muhanda uca mu ishyamba rya Nyungwe, bakongera bakagaruka. Ni mu gihe imurikagurisha ryo rizaba riri kubera ku nkengero za Nyungwe zombi.

Pariki ya Nyungwe igizwe n’ishyamba ry’inzitane rifite ubuso bwa kilometero kare hafi 970. Nubwo iri shyamba ryabayeho kuva mu myaka myinshi ishize, mu 2004 nibwo ryagizwe pariki y’igihugu ndetse kuva icyo gihe hahinduka ahantu habungwabungwa mu buryo bw’umwihariko.

Iyi pariki ifite umwihariko wo kuba iri mu duce tubarizwamo urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye kuko harimo ubwoko busaga 1000 bw’ibimera, 300 bw’inyoni n’ubusaga 75 bw’inyamabere zirimo ubwoko 13 bw’inguge.

Imibare iheruka gushyirwa hanze na RDB yagaragaje ko mu 2017 Pariki y’igihugu ya Nyungwe yasuwe n’abantu ibihumbi 14.

Abasiganwa bazanyura mu muhanda wa kaburimbo unyura mu ishyamba rya Nyungwe
Bazagira n'amahirwe yo kwibonera inyamaswa zitandukanye ziba muri pariki ya Nyungwe
Kwiyandikira mu masiganwa wanyura ku rubuga rwa Nyungwe Marathon, mu gihe ushaka kwitabira imurikabikorwa wanyura ku rubuga rwa Ivomo Ltd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .