00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafana basabye Lil Wayne kubasubiza amafaranga yabo nyuma yo kubura mu gitaramo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 July 2026 saa 10:27
Yasuwe :

Lil Wayne, umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye imbabazi nyuma yo kutitabira igitaramo cya mbere cy’urugendo rwe rw’ibitaramo yise “20 Years of Carter Classics”. Icyo gitaramo cyagombaga kubera i Bangor muri Leta ya Maine ku wa 30 Kamena, ariko nticyigeze kiba uko byari byitezwe.

Nk’uko amakuru abitangaza, abitabiriye igitaramo bategereje Lil Wayne kugeza mu masaha y’ijoro, aho aho yari ategerejweho kujya ku rubyiniro Saa Yine n’iminota 45 (10:45 PM), ariko ntiyahagera. Nyuma yaho, abateguye igitaramo baje gutangaza ko atabashije kuhagera, maze abafana basabwa gusohoka ahabereye igitaramo.

Nyuma y’ibi byabaye, Lil Wayne yahise ashyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga asaba imbabazi abafana be, avuga ko ababajwe n’uko atabashije kubataramira. Yavuze ko igitaramo cyimuriwe ku itariki ya 28 Nyakanga, kandi ko amatike yari amaze kugurwa azagikoreshwamo.

Icyakora, izi mbabazi ntizakiriwe neza n’abafana benshi. Benshi bagaragaje uburakari bavuga ko batishimye, kuko bamwe baje baturutse kure, bagasanga igitaramo kitabaye. Hari n’abasabye ko basubizwa amafaranga yabo, bavuga ko batagomba kwishyura igitaramo batabonye.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagize bati “Twapfushije ubusa amafaranga yacu,” abandi bavuga ko bidakwiye gukomeza kugura amatike y’abahanzi batubahiriza gahunda zabo.

Ibi byabaye byongeye kuzamura impaka ku mibanire hagati y’abahanzi n’abafana, cyane cyane ku bijyanye n’uko ibitaramo bigomba gutegurwa no kubahirizwa neza.

Abafana basabye Lil Wayne kubasubiza amafaranga yabo nyuma yo kubura mu gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages