00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafana bahangayikishijwe n’ubuzima bwa Iggy Pop ugikukuza ku rubyiniro ku myaka 78

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 October 2025 saa 05:14
Yasuwe :

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Rock, Iggy Pop, yongeye gukura umutima abakunzi be nyuma y’igitaramo cyabereye i New York muri CBGB Fest, aho yagaragaye afite imbaraga nyinshi ku rubyiniro ariko agasa nk’uhangayikishije abafana be kubera ubuzima bwe.

Uyu muhanzi w’imyaka 78, ubusanzwe witwa James Osterberg Jr, yagaragaye atambaye isengeri nk’uko asanzwe abigenza inshuro nyinshi ndetse n’ipantalo ye isa n’iri kugwa mu gihe yaririmbaga indirimbo ze zakunzwe cyane.

Ibi byatumye abafana benshi bamusaba kwambara imyenda no gutekereza ku buzima bwe.

Umwe yagize ati“Nyabuneka jya murugo, utekereze ku buzima bwawe.” Undi yandika ati “Igihe kirageze ngo wambare isengeri, byaba ari byo bikubereye. Gerageza kugira ishema. Ibi si byiza.”

Ariko kandi hari n’abandi bamushimiye, bavuga ko kuba akigaragaza mu buryo bwe ari ikimenyetso cy’imbaraga n’ubudasa afite.

Umwe yagize ati“Nkunda uburyo yemeye uko umubiri we uteye nubwo wahuye n’ibibazo byinshi mu buzima. Ni ishusho y’ubutwari ku bantu bageze mu zabukuru. Iggy ni intwari, kandi ni icyitegererezo. Rock iteka ryose!”

Iggy Pop, uzwiho imyitwarire idasanzwe ku rubyiniro, yinjiye muri Rock and Roll Hall of Fame mu 2010 hamwe n’itsinda rye rya The Stooges.

Mu 2020, yahawe Lifetime Achievement Award na Grammys kubera umusanzu we ukomeye mu muziki amazemo imyaka myinshi. Ariko yatangaje ko mbere yari yanze kwakira iryo shimwe ry’icyubahiro kuko “yangaga Recording Academy.”

Mu kiganiro yagiranye na Classic Rock, yavuze ati “Ntabwo nashakaga kubavugisha, narabyanze. Numvaga bashaka kunshyira mu nzu y’umurage wabo gusa. Ariko nyuma barambwiye bati ‘Ntitwagira aba bahanzi bakomeye nk’abo mufite uyu munsi nka Lil Nas X cyangwa Billie Eilish, hatabayeho wowe.’”

Iggy yavuze ko yaje gusobanukirwa ko hari abantu benshi bafite uburyo bwo gutekereza butandukanye n’ubwe kandi ko ari ngombwa kububaha.

Iggy Pop yatumye abafana bacika ururondogoro nyuma yo kugaragara ku rubyiniro
Iggy Pop ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages