00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyinnyi bane mu bagize Itorero Urukerereza batorokeye i Burayi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 July 2018 saa 12:50
Yasuwe :

Ababyinnyi bane bari mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza, baherutse kujya mu Bubiligi kuhakorera igitaramo bahuriyemo na Buravan bahitamo gutoroka ntibagarukana n’abandi mu Rwanda.

Itorero ry’igihugu Urukerereza na Buravan baherutse gukora igitaramo cy’inkera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi ahitwa Birmingham Palace ku itariki ya 13 Nyakanga 2018.

Iki gitaramo kikirangira, abagize Itorero Urukerereza ndetse na Buravan bagarutse mu gihugu gusa bane muri bo bahisemo kwigumira mu Burayi ku mpamvu zitaramenyekana.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mariya Yohana, umutoza w’Itorero Urukerereza yagize ati “ Twahagurutse hano mu Rwanda ku itariki 3 Nyakanga tukigerayo umukobwa umwe twari kumwe twahise tumubura ako kanya ku itariki ya kane, gusa ntabwo byaduciye intege kuko twarakomeje turitegura, umunsi w’igitaramo twabyinnye neza nk’uko bisanzwe abandi basore batatu batoroka muri iryo joro ryo kuwa 13 Nyakanga.”

Mariya Yohani yakomeje avuga ko mbere yo guhaguruka bahawe impanuro na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne zo kuzitwara neza ndetse ntibanatoroke ariko bamwe babirengaho basigara i Burayi.

Yagize ati “Minisitiri yabanje kuduha impanuro zo kwitwara neza aho tugiye, tugahesha ishema igihugu tukamenya ko dutumwe na Leta tugomba kubahahiriza icyo leta yacu idushakaho amahirwe iduhaye tukayakoresha neza, amahirwe yo kugira ngo tujye kwerekana neza umuco wacu ariko ntawe ureba mu mutima w’umuntu.”

Umujyanama wa Minisitiri w’Umuco na Siporo, Karambizi Olivier yabwiye IGIHE ko mbere y’uko aba babyinnyi bajya mu Burayi bari baganiriye na Minisitiri abaha impanuro ku buryo nta wigeze akeka ko hari uzabirengaho agatoroka.

Yagize ati “Nibyo koko bane baratorotse, gusa nk’uko bisanzwe bajya guhaguruka Minisitiri yari yaganiriye na bo ndetse anagaruka ku kibazo cyo gutoroka bamwemerera ko uko bagiye bazagarukana ntawe uzatoroka.”

Ikinyamakuru IGIHE cyamenye ko bane batorotse ari Kalimunda Salima watorotse ku itariki 4 Nyakanga ndetse na Nshimiyimana Aboubakar,Nshimiyimana Jean Baptiste na Ndayambaje Jean Bosco aba bakaba baragiye nyuma y’igitaramo mu ijoro rya tariki ya 13 Nyakanga 2018.

Ababyinnyi bane mu bagize Itorero Urukerereza batorokeye i Burayi nyuma y'igitaramo bakoreye mu Bubiligi tariki ya 13 Nyakanga 2018

Ababyinnyi b’itorero Urukerereza baherukaga gutoroka mu mwaka wa 2015 ubwo ryari ryerekeje mu Butaliyani guhagararira u Rwanda mu gikorwa mpuzamahanga cya Expo Milano 2015 cyahuriwemo n’ibihugu byinshi mu Mujyi wa Milan.

Abatorotse icyo gihe ni Nkurunziza Leon n’undi mukobwa wabyinaga witwa Muhorakeye Jeannine, kugeza ubu nta kanunu ku irengero ryabo.

Mu mwaka wa 2015 bwo hatorotse Nkurunziza Leon n’umukobwa witwa Muhorakeye Jeannine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages