Iki gitaramo cyateguwe na Shooters Lounge kizajya kiba buri mwaka gihuze abanyamuziki bava mu bihugu bitandukanye n’Abanyarwanda mu rwego rwo kwagura umubano wabo.
Bavuga ko uyu mwaka bahisemo Nigeria nk’igihugu gihagaze neza mu muziki muri Afurika no hanze yayo.
Rickie Pius Rukabuza wamamaye nka DJ Pius mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE, yatangaje ko iki ari igitaramo kizaba ngarukamwaka kandi ko bazacyungukiramo byinshi.
Ati “Nigeria ni igihugu twakwigiraho byinshi cyane ko kimaze gutera imbere mu muziki ku Isi, ntabwo ari ihangana ry’aba DJs; buri wese azajya akina indirimbo ashaka kugira ngo bungurane ubumenyi ku mpande zombi. Iki gitaramo cyiswe Naija Meets Rwanda. Iyo abantu bahuye baraganira natwe tuzahura turebe ibyo buri wese yakwigira kuri mugenzi we mu rwego rwo kwagura ibikorwa byacu.”
Ku nshuro ya mbere iki gitaramo cyatumiwemo DJ Neptune, DJ Flava, DJ Ice na MC Tex bo muri Nigeria bazahura na DJ Marnaud, DJToxxxyk, DJ Tyga , DJ Pius bo mu Rwanda.
Si abo bonyine kuko hazaba harimo n’abandi nka DJ Lou , DJ Pyfo, DJ Caspi , DJ Higa &Rusam , DJ Klein , DJ Kiss , DJ nickson, DJ Warrior; abo bose bazahurira muri Camp Kigali ku wa 3 Nzeri 2022.
Ku bazaririmba muri iki gitaramo hatumiwe Camidoh wamamaye cyane mu ndirimbo ‘Sugarcane’.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe na 20.000 Frw muri VIP na 300.000 Frw muri VVIP.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!