Ni igitaramo cyiswe ‘December Madness 2024: Kigali’s Biggest Year-Ens Party’, cyateguwe na Taurus Entertainment yo muri Canada izwiho gutegura ibitaramo bitandukanye.
Cyitezweho gusiga amateka, aho kizaba ku wa 28 Ukuboza 2024, kikazabera mu kabari kagezweho ka ‘Atelier Du Vin’ gaherereye mu Karere ka Kicukiro.
Aha niho aba DJs batandukanye barimo abo mu Rwanda no mu mahanga bazahurira maze bakavangira umuziki abanyabirori banabafasha gusoza umwaka neza.
Bamwe mu ba DJs bitezwe barimo DJs MadMaxx wo mu Bufaransa uzaba ugiye gucurangira i Kigali bwa mbere, hamwe na DJ Tity usanzwe ubarizwa muri Canada.
Aba DJs bo mu Rwanda na bo ntibarengejwe, barimo DJ Toxxyk, DJ June, DJ Ino, DJ Tyga na DJ Grvndlving bagezweho i Kigali na bo bitezweho kuzatanga ibyishimo kubazitabira iki gitaramo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!