00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

A$AP Rocky yatanze icyizere kuri ‘album’ ya Rihanna imaze imyaka itegerejwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 August 2026 saa 08:23
Yasuwe :

Umuraperi A$AP Rocky yatangaje ko umukunzi we, Rihanna ari mu myiteguro yo gushyira hanze album nshya, ibintu byongeye guha icyizere abakunzi b’uyu muhanzi bamaze imyaka bayitegereje.

A$AP Rocky yabivugiye mu kiganiro yagiranye na The Jason Lee Podcast, aho yavuze ko Rihanna ari gukora indirimbo nshya ndetse ko ari muri studio.

Ati “Ari muri studio ubu.”

A$AP Rocky yabajijwe niba iyi album nshya izajya hanze, asubiza agira ati “ari kubikoraho”.

Nubwo yatanze ayo makuru, A$AP Rocky ntiyigeze atangaza igihe album ya Rihanna izasohokera cyangwa andi makuru arambuye kuri uwo mushinga.

Yanahakanye ko yaba ari gutegura album yihariye afatanyije na Rihanna.

Rihanna aheruka gushyira hanze album yuzuye mu 2016 yise “Anti”. Kuva icyo gihe, abafana be bakomeje gutegereza indi album nshya.

Mu kiganiro, A$AP Rocky yabajijwe niba ari we watumye Rihanna atinda gushyira hanze album nshya, cyane ko bombi bafite abana batatu kandi Rihanna. Yabihakanye, avuga ko ahubwo uyu muhanzikazi ari gukora ku ndirimbo nshya, ndetse yisegura kuri Rihanna kuba ayo makuru ayashyize hanze.

Ati “Yego, ndabivuze, mbabarira mukunzi wanjye.”

Muri Gashyantare 2025, Rihanna na we yari yatangaje ko afite icyizere kuri album nshya, avuga ko yumva yarabonye umurongo w’umuziki ashaka gukurikiza.

Nubwo atarasohora album nshya kuva kuri “Anti”, Rihanna yakomeje kugaragara mu muziki binyuze mu ndirimbo zitandukanye, harimo “Lift Me Up” yasohoye mu 2022 kugira ngo ikoreshwe muri filime Black Panther: Wakanda Forever.

Uretse umuziki, Rihanna yanakomeje ibikorwa bye by’ubucuruzi birimo ikirango cy’imyambaro n’ibijyanye n’ubwiza cya Fenty Beauty.

Kugeza ubu, abakunzi ba Rihanna bakomeje gutegereza album ye ya munani, nyuma y’imyaka isaga umunani ishize ashyize hanze “Anti”, album yamuhesheje gukomeza kuba umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.

A$AP Rocky yatanze icyizere kuri ‘album’ ya Rihanna imaze imyaka itegerejwe
Abafana ba Rihanna bamaze igihe bategereje ‘album’ ye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages