00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2T ,umuhanzi mushya uje gukundisha Abanyarwanda Reggae

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 22 October 2014 saa 03:47
Yasuwe :

Felicien Ntakirutimana ukoresha 2T nk’izina ry’ubuhanzi aje guharura inzira mu njyana ya Reggae mu Rwanda aho ashaka ko iza ku isonga mu zikunzwe na benshi kubera umwihariko agiye kuyizanamo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, 2T yatangaje ko nyuma y’amasomo yari yaramuzitiye ubu yongeye kubyutsa impano ye ndetse akaba yihaye intego yo kutazasubira inyuma.
Yagize ati, “Nakoraga umuziki kuva muri 2005 ariko nza kuwuhagarika kubera amasomo. Nyuma yo gusoza amasomo yanjye ubu nagarutse muri (…)

Felicien Ntakirutimana ukoresha 2T nk’izina ry’ubuhanzi aje guharura inzira mu njyana ya Reggae mu Rwanda aho ashaka ko iza ku isonga mu zikunzwe na benshi kubera umwihariko agiye kuyizanamo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, 2T yatangaje ko nyuma y’amasomo yari yaramuzitiye ubu yongeye kubyutsa impano ye ndetse akaba yihaye intego yo kutazasubira inyuma.

Yagize ati, “Nakoraga umuziki kuva muri 2005 ariko nza kuwuhagarika kubera amasomo. Nyuma yo gusoza amasomo yanjye ubu nagarutse muri muzika nkaba nje gukundisha abantu injyana ya Reggae ndetse mbaha n’ubutumwa bwubaka”.

2T yabwiye IGIHE ko yifuza ko Reggae yatera imbere mu Rwanda ndetse ikagera ku rwego rushimishije aho yagize ati, “Abantu ntibagakunde injyana ahubwo bajye bibanda ku butumwa buri mu magambo. Reggae ni injyana igira ubutumwa bwubaka,buganisha ku mahoro,urukundo n’ubumwe”.

Nubwo akora umuziki, 2T yize ubuforomo muri Kaminuza ndetse ni umunyamideli ufite ubushake bwo kuzagera kure muri uyu mwuga.

2T ahamya ko afite byinshi ahishiye abakunzi ba Reggae harimo indirimbo nshya azasohora vuba ikoze mu njyana ya Reggae n’ikinimba.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages