Uyu musore usanzwe atunganya amashusho y’indirimbo yatangiye urugendo rwo gukora indirimbo ze ku giti cye mu 2021 kugeza uyu munsi amaze gukora izigera kuri 15.
2Saint yabwiye IGIHE ko iyi album igizwe n’indirimbo zirindwi zizumvikanaho amajwi y’abahanzi batandukanye barimo Nel Ngabo, Kivumbi King, Ruti Joel, Clout, Memo, Kevin Klein, Arnaud Gray , Natty Navy na De Earste.
Uyu muhanzi avuga ko yahisemo kumurika album ye ya mbere mu rwego rwo gushimangira urugendo rwe rwa muzika amazemo imyaka itatu.
Ati “Born Tonight ni album mfata nk’intangiriro ndetse n’icyerekezo mbonamo urugendo rwanjye rwa muzika. Mu kuyikora nifuzaga gushyiraho umuhanzi wumva cyangwa mbona duhuje icyerekezo, ibi ni nabyo byamfashije kugira indirimbo zihariye cyane ntabwo nagiye kure y’uko nari nateguye iyi album.”
“Nifuje guha abakunzi ba muzika album yanjye ya mbere igizwe n’indirimbo zirindwi nshimangira urugendo rwanjye muri muzika nyarwanda.”
Iyi album yatunganyirijwe muri Top Saint studio ku bufatanye na 3D Record ihagarariwe na Davydenko wanagize uruhare mu gutunganya izi ndirimbo mu buryo bw’amajwi afatanyije n’abarimo Kevin Klein, Producer Ehlers na Quba.
2Saint asanzwe amenyerewe mu ndirimbo zirimo “Nana” yakoranye na Kivumbi King, “Fit” yakoranye na Juno Kizigenza, “Fenty” yakoranye na Kenny Sol, n’izindi.
Umva “Nana” imwe mu ndirimbo za 2Saint zakunzwe na benshi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!