00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2Baba yatandukanye na Now Muzik yari imaze imyaka 20 ireberera umuziki we

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 7 March 2024 saa 04:59
Yasuwe :

Innocent Ujah Idibia wamamaye nka 2Baba mu muziki, yatandukanye na Sosiyete ya Now Muzik, nyuma y’imyaka 20 bakorana mu bikorwa by’umuziki.

Mu butumwa buhuriweho impande zombi bwatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga, batangaje ko bahisemo gutandukana mu buryo bwumvikanyweho, kandi ko imikoranire yabo ari intangarugero kuri benshi.

Efe Omogorbe uri mu bashinze iyi sosiyete iri mu zimaze imyaka myinshi zikora ibikorwa byo kureberera inyungu z’abahanzi muri Afurika, yatangaje ko banyuzwe n’icyizere 2Baba yabagiriye bagakorana imyaka isaga 20.

Yavuze ko bishimiye kubona urwego uyu muhanzi yagezeho, nyuma yo gukorana nabo ndetse ko bamushimira imikoranire myiza, bamwizeza gukomeza kumufasha igihe cyose yakenera ubufasha bwabo.

Ati “Turashimira 2Baba ku bw’icyizere, n’ubucuti. Nishimiye ibikorwa twubatse, umuziki twakoze, ndetse n’abafana twahaye ibyishimo. 2Baba ni umwe mu banyamuziki b’ibihe byose muri Nigeria kandi ni iby’agaciro gukorana nawe.”

2baba w’imyaka 48 yashimiye Now Muzik, avuga ko byinshi yagezeho mu muziki, abikesha iyi sosiyete n’abandi bakoranaga, ku buryo ishimwe afite ku mutima atabona uburyo arisohora.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ‘African Queen’ yavuze ko akaryoshye kadahora mu itama, ariyo mpamvu yahisemo guca ukubiri na Now Muzik, bakoranaga kuvamu 2004, agatangiza sosiyete ye yise “Hypeterk Digital”.

2baba atandukanye na Now Muzik, nyuma yo gushyira hanze album zisaga umunani. Yegukanye ibihembo birenga 60, ndetse ataramira mu mijyi irenga 100 nk’uko iyi sosiyete yabitangaje.

2baba Idibia yatandukanye na Now Muzik, nyuma y'imyaka 20 bakorana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages