00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2025, umwaka washaririye Shaddy Boo mu nguni zose

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 January 2026 saa 07:36
Yasuwe :

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo yagaragaje ko umwaka wa 2025, wamushaririye akagera aho ananirwa ariko akagenda akomezwa n’abana be babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh, bamubaye hafi.

Uyu mugore yabigarutseho mu butumwa yanyujije kuri Instagram, ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24.

Ati “Umwaka ushize warananiye cyane. Nta kintu wanyambuye gusa, waranshenguye. Naribuze. Nashatse kwishyira mu ituze, mu bubabare, mu ijoro aho nta muntu nari gusangiza iby’amarira yanjye. Nari njyenyine. Nta wigeze antwaza ububabare bwanjye, nta wigeze asobanukirwa n’iyo ntambara itagaragaraga yarwanirwaga mu bitekerezo byanjye no mu mutima wanjye.”

Yakomeje avuga ko muri ibyo bihe bikomeye yagizwe no kugira abana be babiri bamubaga hafi. Akomeza avuga ko ku bw’Imana akaza kurokoka ibyamuhigaga byari gutuma ubuzima bwe bujya aharindimuka.

Ati “Ariko nari mfite abakobwa banjye babiri bato. Bari bahari. Nubwo amaso yanjye yari ananiwe, ni bo bankanguraga buri gitondo. Iyo batabaho, sinzi niba nari kubasha kwihangana. Ni bo bari impamvu yatumye mpagarara, igihe byose byansunikiraga ku gushaka kugwa.”

“Nari mfite inshuti nke. Ariko mu mutwe no mu mutima, ntizari zihari. Nanyuze mu bigeragezo biremereye cyane, bikomeye cyane, ku buryo n’amagambo natinyaga kubisobanura.”

Akomeza avuga ko ubwo bubabare yanyuzemo bwamwigishije bikomeye, ndetse bukamuhindura, ati “Ni yo mpamvu uyu munsi, nishimira uwo ndi we. Nishimira kuba narahanganye byose njyenyine. Nishimira kuba nkiri hano.”

Shaddy Boo avuga ko yiteguye guhangana n’ikintu cyose kizamwitambika. Avuga ko ibyo yanyuzemo mu 2025 byari bibi cyane kurusha ibindi byose.

Uyu mugore yavuze ko yagizwe no kuba afite abana ubundi ibye byari birangiye
Shaddy Boo ni umwe mu bagore bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda
Shaddy Boo yavuze ko yabihiwe na 2025
Shaddy Boo mu 2024 yahembwe nk'umugore uhiga abandi ubwiza muri DIVA Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages