Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 muri Canal Olympia. Cyahuriyemo abahanzi batandukanye barimo Gabiro Guitar, Okkama, Kenny K-Shot, Ish Kevin, Ariel Wayz, Gustave Fuel na Afrique ndetse na AV na mugenzi we na we wo muri Nigeria Ruger.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abiganjemo inkumi z’ikimero cyabaye nyuma yaho mu mpera z’umwaka ushize ibitaramo byari byahagaritswe.
Ku rubyiniro habanje Gustave Fuel uri mu bahanzi bakizamuka. Uyu yaririmbye ibihangano bye bitandukanye ashyushya abantu.
Uyu yakorewe mu ngata na Dj Shooter wari uri kuvanga imiziki. Nyuma yo kuvanga imiziki no gushyushya abantu Kayigire Josue uzwi nka Afrique yahise ajya ku rubyiniro. Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bitandukanye. Yahereye ku yitwa ‘Rompe’, ‘Robine’ asoreza ku yitwa ‘Agatunda’ yasajije benshi.
Uyu musore yeretswe urukundo ku rwego rwo hejuru yigaragaza nk’umwe mu bahanzi bakizamuka bafite ejo hazaza heza.
Yakurikiwe na Gabiro Guitar. Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bye bitandukanye birimo ‘Koma’, ‘Akaninja’ yakoranye na Bushali, ‘Igikwe’ n’izindi zitandukanye.
Gabiro yakurikiwe na Okkama uri mu bahanzi bagezweho. Uyu muhanzi ukiri muto yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Iyallah’, Lotto’ yakoranye na Kenny Sol ndetse na ‘Puculi’ ashimisha benshi.
Uyu yakurikiwe na Ariel Wayz. Yishimiwe mu ndirimbo zirimo ‘La vida loca’, ‘Away’, ‘Chamber’ n’izindi.
Uyu mukobwa yageze ku ndirimbo yitwa ‘Away’ ayitura abakobwa baryamana bahuje ibitsina. Ati “Iyi ni indirimbo nshaka gutura abakobwa baba-lesbian [baryamana bahuje ibitsina]”.
Ariel Wayz wari umaze iminsi aterana amagambo na Juno Kizigenza byavugwaga ko bakundana, yasabwe na Lion Imanzi wari uyoboye iki gitaramo ko bakiyunga.
Uyu mugabo nyuma yaho uyu muhanzikazi yari amaze kuririmba yagize ati “ wowe n’umuvandimwe [Juno] muzaganire murebe ukuntu mwaba inshuti gusa. Ni ijambo ry’umusaza agomba kuryumva.”
Ariel yakurikiwe na Kenny K-Shot washimishije benshi. Uyu musore yaririmbye indirimbo zirimo ‘Ibiraro’, ‘Intare’, ‘Kantona’ yahuriyemo na Dj Pyfo na E.T nawe arishimirwa cyane.
Yakurikiwe na Ish Kevin wari uri mu bategerejwe cyane. Uyu muhanzi wishimiwe n’abiganjemo abakobwa yaririmbye indirimbo zirimo ‘No cap’, ‘Waki waki’, ‘Amakosi’ n’izindi. Uyu muhanzi yahagurukije benshi.
Yakurikiwe n’Umunya-Nigeria AV wahisemo ko bagarukana ku rubyiniro. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zigezweho zirimo ‘Confession’ na ‘Big Thug Boys’ ashimisha benshi.
Igitaramo cyashyizweho akadomo na Ruger wari utegerejwe na benshi. Uyu muhanzi ntabwo yaririmbye umwanya munini nk’uko byari byitezwe na benshi.
Indirimbo ze zashimishije benshi yaririmbye zirimo ‘Bounce’ na ‘Dior’ ubundi asoza igitaramo abantu barataha.
Muri iki gitaramo Dj Toxxyk na DJ SL wo muri Nigeria basusurukije abari bitabiriye mu gihe Marnaud atabonetse.
Amafoto: Nezerwa Salomon



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!