Tekereza kujya mu murima wambaye ikote na karuvati, kurebera televiziyo mu muhanda rwagati imodoka zigenda, kuragira ucigatiye iPad, gukanika imodoka wambaye imishanana wasize inzara wanasokoresheje n’ibindi. Ibi ni bimwe mu byerekanwa mu mafoto y’uzwi ku izina rya Gwaga, gafotozi w’ i Burundi.
Amafoto y’uyu munyabugeni, iyo uyareba usanga agaragaza ibintu bikorerwa ahantu mu mwanya utari uwabyo, ariko kuyareba ubwabyo ubona bishimishije ndetse biteye kwibazwaho byinshi.
Yifashishije page ye ya Facebook, Gwaga ashyira ahagaragara amafoto aba yafashe. Mu butumwa akunda guhabwa n’abantu bareba aya mafoto usanga bavuga ko harimo ubuhanga bwinshi ndetse kuyareba bishamaje.
Reba amwe mu mafoto ya Gwaga:
Amafoto: Gwaga


















TANGA IGITEKEREZO