Nishimwe Naomie yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2020, asimbura Nimwiza Meghan wari ufite iriheruka yambitswe muri Gashyantare 2019.
Uyu mukobwa w’imyaka 20 yatowe mu birori byabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo ku mugoroba wo ku wa 22 ushyira mu rukerera rwo ku wa 23 Gashyantare 2020. Nishimwe yabaye Nyampinga wa munani utowe mu mateka y’u Rwanda.
Urugendo rwo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda rwari rumaze iminsi 64 kuva ku ijonjora ry’ibanze ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 21 Ukuboza 2019.
Nishimwe yagizwe Nyampinga hagendewe ku kimero n’ubwiza, kugira ubumenyi kurusha abandi ndetse n’umuco nk’imwe mu nkingi z’ubuzima bw’igihugu.
Uyu mukobwa yahiriwe cyane kuko yanagizwe Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic).
Abakobwa 20 [baje kuvamo umwe] b’ikimero bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa batoranyijwe muri 54 batsinze amajonjora yabereye mu ntara zose z’igihugu aho abagera kuri 400 bari biyandikishije.
Mu byashingiweho batoranya Nyampinga harebwe uburanga (amanota 30%), ubuhanga mu kuvuga (amanota 40%) n’uko umukobwa yiyerekanye (amanota 30%) byose bikagira igiteranyo cy’amanota ijana.
UKO IRUSHANWA RYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI:
– Amafoto y’abakobwa bahawe amakamba
















01: 30: NISHIMWE NAOMIE w’imyaka 20 wiyamamarije ku itike y’Umujyi wa Kigali ni we wagizwe Nyampinga w’u Rwanda asimbuye Nimwiza Meghan wari ufite irya 2019.
Mu ijambo rye yagize ati “Ndishimye cyane. Ndashimira Abanyarwanda bangiriye icyizere.’’
Nishimwe yasazwe n’ibyishimo nyuma yo gutangazwa ko ariwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020. Ababyeyi n’abavandimwe be bamusanze ku rubyiniro barishimana.
Uyu mukobwa yahise anashyikirizwa urufunguzo rw’imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift yagenewe. Iyi modoka nshya (Zero Kilometre) yatanzwe na Suzuki binyuze muri Rwanda Motor.
Nishimwe yize ibijyanye n’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG). Ubwo yiyamamarizaga i Kigali ku wa 18 Mutarama 2020, Nishimwe yavuze ko nahabwa ikamba azita ku mushinga wo kugabanya agahinda gakabije mu rubyiruko (depression).
Icyo gihe yagize ati "Urubyiruko rukunze kugira depression rukirukira mu biyobyabwenge rukaniyahura.”

– Nishimwe yashyikirijwe imodoka nshya
Nishimwe wari ugaragiwe n’inshuti n’abavandimwe be, yahawe urufunguzo rw’imodoka nshya yemererwa nka Nyampinga w’u Rwanda.












– Nishimwe yahogoje Abanya- Sénégal
Nishimwe Naomie usanzwe ari mu bakurikirwa cyane kuri Instagram ufite abarenga ibihumbi 65 kuri uru rubuga, yigeze no gutangarirwa ubwiza bwe ku mbuga nkoranyambaga Abanya- Sénégal bagaterana amagambo.
Uyu mukobwa asanzwe akurikirwa cyane [afite abantu ibihumbi 66.1 kuri Instagram] ndetse byagaragajwe cyane n’uburyo yahamagawe [ariwe wa nyuma] abantu bari bari mu cyumba cyabereyemo igikorwa cyo kujonjora bakiyamira.
Uretse ibyo, muri Kamena umwaka ushize muri Sénégal ubwiza bw’Abanyarwandakazi bwakuye benshi mu byimbo butuma bamwe bavugishwa, havuka iteranamagambo hibazwa igihugu gifite abakobwa beza hagati y’u Rwanda na Sénégal.
Icyo gihe ifoto ya Nishimwe Naomie yavugishije benshi bari batangariye ubwiza bwe. Ku mbuga zitandukanye muri Sénégal hakwirakwiye ifoto y’uyu mukobwa wari uhagarariye Abanyarwandakazi muri rusange hagereranywa ubwiza bwe n’ubw’abakobwa bo muri icyo gihugu.
Izi mpaka zakwirakwiriye ku mbuga za internet zitandukanye muri Sénégal, zatangiriye mu itsinda [Group] rya Facebook rikunzwe muri iki gihugu ryitwa ‘T’es De Dakar Si’ hibazwaga hagati y’u Rwanda n’iki gihugu ahari abakobwa b’uburanga.
Kuva ubwo havutse ibice bibiri muri iri tsinda, icya mbere cy’abagabo bo muri Sénégal bemeza ko ‘Abanyarwandakazi bafite uburanga burangaza benshi kurusha ubw’abakobwa bo muri iki gihugu’ mu gihe hari n’abakobwa batabyishimiye maze nabo bishyira hamwe bamagana ibyo basaza babo bavuze.
NYAMPINGA W’U RWANDA 2020 N’IBISONGA BYE
– NYAMPINGA W’U RWANDA 2020 NI Nishimwe Naomie [No31]
– Igisonga cya Mbere: Umwiza Phionah [No47]
– Igisonga cya Kabiri: Umutesi Denise [No43]

Ikamba ryambitswe Miss Nishimwe Naomie ryakozwe n’Inzu y’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda nyuma y’imyaka itanu iryari risanzwe rikozwe.
Abanyamakuru Nzeyimana Luckman na Martina Shami Abera ni bo bahamagaye abakobwa bavuyemo Miss Rwanda n’ibisonga bye.
Abakobwa bahawe amakamba:
– Nyampinga w’Umuco (Miss Heritage): Teta Ndenga Nicole [No35]
– Nyampinga wabaniye neza abandi (Miss Congeniality): Ingabire Diane [No7]
– Nyampinga wakunzwe na benshi (Miss Popularity): Irasubiza Alliance [No11]
– Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic): Nishimwe Naomie [No31]
01:09: Sherrie Silver uri mu bagize Akanama Nkemurampaka yabwiye abakobwa bahataniye ikamba ko “ari ingenzi kumenya intego bafite mu gihe bazatsinda.’’
Yakomeje ati “Aba bakobwa bagomba kumenya ibyo bagomba gukora mu gihe batsinze. Ati “Mwakoze cyane.’’
– Akanama Nkemurampaka karagarutse
Nyuma y’iminota 83 abagize Akanama Nkemurampaka biherereye bagarutse mu byicaro byabo. Hagiye gutangazwa Nyampinga w’u Rwanda 2020.
Abakobwa bose uko ari 19 bari mu mwiherero bongeye guhamagarwa imbere y’imbaga iteraniye mu Intare Conference Arena.
Imitima y’abakobwa iradiha, abari mu cyumba kiri kuberamo ibirori na bo bategereje kumenya umukobwa uri bwegukane ikamba, ibisonga bye n’abahabwa andi makamba.

– Nimwiza Meghan yiteguye gutanga ikamba…
Nyampinga w’u Rwanda wa 2019, Nimwiza Meghan yicaye mu Intare Arena hamwe n’abandi ba nyampinga yasimbuye. Ategereje ko hatangazwa umukobwa agomba kwambika ikamba amaranye umwaka.
Ibi birori kandi byitabiriwe na ba nyampinga baturutse mu bindi bihugu baje kwihera ijisho umukobwa wegukana ikamba.
Muri bo harimo Dative Uwimana waserukiye u Burundi muri Miss Africa University mu 2019; Nyampinga wa Tanzania, Sylivia Sebastian, watowe mu mwaka wa 2019; Oweditse Phirinyane wo muri Botswana; Rebecca Nana Adwoa Kwabi wo muri Ghana n’igisonga cye cya kabiri Princess Owusua Gyamfi; Miss Mariah Nyayeina wo muri Sudani y’Epfo na Oliver Nakakande wo muri Uganda.


– Irushanwa ryo gushaka umukobwa urusha abandi ubwiza, ubwenge n’umuco ryambukiranyije umunsi.
00: 04: Dj Ira yagarutse ku rubyiniro atangira kuvangavanga imiziki itandukanye. Abafana bari bari mu mwuka w’injyana gakondo bakomeje banyeganyega mu muziki wa kizungu.
Uyu mukobwa uva inda imwe na Bissosso na we wamamaye mu kuvanga imiziki, yatangiye acuranga indirimbo zirimo “Dede’’ ya Davis D, "Ni tuebue’’ ya Bushali, B Threy na Slim Drip, "Baba lao’’ n’izindi ziganjemo izo mu mahanga.
Icyo wamenya ku bihembo abakobwa bazahabwa muri Miss Rwanda 2020
– Ibihembo bya Miss Rwanda 2020
Umukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda yagenewe imodoka nshya (Zero Kilometre) yo mu bwoko bwa Suzuki Swift 2019 yatanzwe na Suzuki binyuze muri Rwanda Motor.
Azahabwa umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi mu gihe cy’umwaka, aya akazatangwa na Africa Improved Foods.
Uzatorwa nka Nyampinga w’u Rwanda yemerewe kwivuza ku buntu ku ivuriro ryitwa Ubuzima Polyclinique no gusohokera muri Camellia agafata icyo ashaka mu gihe kingana n’umwaka azamarana ikamba.
Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda kandi yemerewe itike y’indege izamujyana i Dubai n’ibindi byose bijyanye n’urugendo azakora mu rwego rw’ikiruhuko, iyi ikazatangwa na kompanyi yitwa Multi Design Group.
Keza Salon yemeye gukorera umukobwa uzegukana ikamba ibijyanye n’imisatsi ndetse no kwita ku bwiza bwe mu gihe cy’umwaka wose.
Uzegukana ikamba kandi azaba yemerewe “Printing” ku buntu ku bintu byose azaba ashaka muri Smart Design, mu gihe True Connect yo yamwemereye internet y’umwaka ku buntu.
Mu gihe agiye mu birori, umukobwa uzegukana ikamba azajya yambikwa na Ian Boutique ku buntu mu gihe azajya anahabwa imyenda ya Siporo y’ubuntu muri Magasin Sport Class.
Afrifame Pictures nayo yemereye Nyampinga w’u Rwanda kumufatira ibijyanye n’amafoto igihe cyose ayakeneye mu mwaka azamarana ikamba rya Miss Rwanda 2020.
Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda buri mwaka ahita anatsindira itike yo guhagararira igihugu muri Miss World.
– Ibyo ibisonga bya Miss Rwanda bizahembwa
Igisonga cya mbere azahita agirwa Brand Ambassador wa Kompanyi ya Multi Design Group izamuhemba 1 200 000 Frw, mu gihe igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda na we azahembwa 1 200 000 Frw na Songa Logistics LTD, azanahita abera Brand Ambassador umwaka wose.
MTN Rwanda yemeye guhemba Miss Popularity 1 500 000 FRW akagirwa Brand Ambassador wa MTN Yolo, azahabwa iPhone 8Plus ya 64 GB ndetse anahabwe guhamagara no gukoresha internet ku buntu mu gihe cy’umwaka azamarana iri kamba.
Miss Photogenic, umukobwa wifotoza akaberwa n’amafoto, yagenewe igihembo cyo kuba Brand Ambassador wa Bella Flowers, aba bakazamugenera igihembo cya 1 200 000 Frw.
– Akanama Nkemurampaka kagiye kwiherera mbere yo gutangaza umukobwa wegukanye ikamba
23:32: Nyuma yo kumurika imishinga yabo, abakobwa 10 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda basubiye mu rwambariro. Muri buri cyiciro bari guhinduranya amakanzu baserukanye.


Abagize Akanama Nkemurampaka bagiye kwiherera batangaze umukobwa uhiga abandi, uri bwambikwe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.
Itorero Gakondo ryahise rihamagarwa risusurutsa abitabiriye ibi birori mu ndirimbo zifite umudiho wa Kinyarwanda. Ryaririmbye indirimbo zirimo Kanjogera ya Masamba Intore.


23:27: Irasubiza Alliance [No11] ni we mukobwa wa nyuma wanyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka muri ba nyampinga bamuritse imishinga yabo.
Yavuze ko agiriwe icyizere cyo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda azita ku kurwanya inda z’imburagihe mu bana bakiri bato bari munsi y’imyaka 18.


23:25: Umwiza Phionah [No47] afite umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bari munsi y’imyaka 18.


23:24: Umutesi Denise [No43] umushinga we ni uguteza imbere uburenganzira bw’abaguzi.


23:22: Umuratwa Anitha [No42] afite umushinga ujyanye no gufasha abana kubyaza impano zabo umusaruro cyane cyane siporo.


23:19: Teta Ndenga Nicole [No35] yavuze ko afite umushinga wo gukangurira abanyarwanda n’urubyiruko guhinga ibiti by’imbuto.


23:17: Nishimwe Naomie [No31] yavuze ku mushinga we wo kurwanya ubwigunge mu rubyiruko.


23:15: Musana Teta Hense [No26] afite umushinga ujyanye no kurwanya kanseri y’ibere mu Rwanda.


23:13: Mutegwantebe Chanice [No27] afite umushinga wo guhuriza hamwe abantu batishoboye basabiriza ku mihanda mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.


23:10: Ingabire Gaudence [No8] afite umushinga ujyanye no gushishikariza urubyiriko kwitabira ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.


23:08: Akaliza Hope [No 1] ni we mukobwa wa mbere wanyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka amurika umushinga we. Yavuze ko yambitswe ikamba yazita ku gukangurira abana b’abakobwa kwitabira kwiga ubukerarugendo.


22:55: Abakobwa 10 bakomeje basezeye bagenzi babo batabonye amahirwe yo kujyana na bo. Bagiye kwitegura bahindura umwambaro bagaruke imbere y’Akanama Nkemurampaka bamurika imishinga yabo.
– Amazina y’abakobwa 10 bakomeje mu kindi cyiciro
Abakobwa 19 bahamagawe imbere y’Akanama Nkemurampaka, hatangazwa abakobwa 10 bakomeje mu kindi cyiciro.
Muri aba bakobwa harimo Nishimwe Naomie wakomeje kubera yarushije bagenzi be amajwi binyuze ku matora yo kuri internet n’ubutumwa bugufi bwa SMS.
Amazina y’abakomeje ni:
1. Nishimwe Naomie [No31]
2. Umutesi Denise [No43]
3. Ingabire Gaudence [No8]
4. Umwiza Phionah [No47]
5. Mutegwantebe Chanice [No27]
6. Irasubiza Alliance [No11]
7. Teta Ndenga Nicole [No35]
8. Musana Teta Hense [No26]
9. Umuratwa Anitha [No42]
10. Akaliza Hope [No 1]







22:39: Akanama Nkemurampaka kagiye kwiherera gateranya amanota, nyuma kaza gutangaza abakobwa 10 bakomeza mu cyiciro cya nyuma gitangarizwamo uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.
22:09: Itorero Inganzo Ngari ryahamagawe ku rubyiniro
Ababyinnyi b’Itorero Inganzo Ngari baserutse ahirengeye baherekejwe n’abakobwa bose 19 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
Aba bakobwa bambaye bya Kinyarwanda bahawe rugari aba aribo biyerekana mu mbyino zitandukanye zigaragza umuco gakondo. Urebesheje ijisho biragaragara ko bitoje neza gutega amaboko no gucinya akadiho.
Nyuma yo kwiyerekana mu ndirimbo imwe bahaye urugari Inganzo Ngari yanzika n’igitaramo, isusurutsa abateraniye mu Intare Arena.









22:00: Uwase Aisha [No51] ni we mukobwa wa nyuma muri 19 banyuze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Yavuze ko igihugu cyiyemeje guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi hashingiwe ku rugero rwa Singapoure. Yavuze ko urubyiruko rukeneye gukomeza kwiga rwiteza imbere mu bijyanye n’ubumenyi ngiro.


21:57: Umwiza Phionah [No47] yasobanuye akamaro k’amarushanwa y’ubwiza ku mwana w’umukobwa.


21:50: Umutesi Denise [No43] yabajijwe igisobanuro cy’Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu.
Yavuze ko Umwiherero ari gahunda imaze kuba inshuro 17, ihuriramo abayobozi mu nzego zitandukanye, za leta, abikorera. Yongeyeho ko wigirwamo ibibazo biri mu gihugu no kubishakira ibisubizo.


21:50: Umuratwa Anitha [No42] yabajijwe ku Nama ya CommonWealth u Rwanda rwitegura kwakira muri Kamena 2020.
Yavuze ko iyo nama igamije guhuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza. Icyo u Rwanda ruzayungukiramo ni ukubona abashyitsi barimo abazakoresha Sosiyete y’Ubwikorezi ya RwandAir.


21:49: Teta Ndenga Nicole [No35] yavuze kuri gahunda yo Kwita Izina asobanura icyo imariye igihugu.


21:43: Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No33] yavuze ko guha agaciro ururimi gakondo bifasha igihugu cyane ko iyo bahuje ururimi kubahuza biroroha kandi iterambere ry’igihugu iyo rizamutse byongera agaciro kacyo.


21:41: Nishimwe Naomie [No31] yabajijwe icyo azi kuri gahunda ya Rwanda Day. Yasobanuye ko ari igikorwa gihuza Abanyarwanda cyatangijwe mu 2010 bigizwemo uruhare na Perezida Paul Kagame.


21:38: Mutesi Denyse [No28] yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka.


21:35: Mutegwantebe Chanice [No27] yavuze ko umugore yahawe agaciro abasha kwitinyuka ndetse anagira uruhare mu iterambere binyuze mu guhanganira imyanya ku isoko ry’umurimo.


21:34: Musana Teta Hense [No26] yanyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka.


21:28: Mukangwije Rosine [No21] yabajijwe ku kijyanye n’ikurwaho rya Visa ku baturage bo mu miryango ya Commonwealth na Francophonie.


Mukangwije yavuze ko bizongera abakerarugendo, bikazamura amadevize igihugu cyinjiza.
21:23: Marebe Benitha [No18] yasobanuye ko gahunda yo kumenyekanisha u Rwanda ya Visit Rwanda yazamuye ubukungu bw’igihugu.
Yasabye Abanyarwanda gushyigikira iyo gahunda mu gukomeza kubaka igihugu n’umurage wacyo.
21:21:Kirezi Rutaremara Brune [No17]. Yabajijwe impanuro bahawe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, n’icyo ayo masomo yabamariye.
Kirezi yavuze ko amasomo bahawe afasha umukobwa kurushaho gusobanukirwa igihugu no kumenya indangagaciro zikwiye kumuranga nk’uzahagararira u Rwanda mu mahanga.
21:18: Kamikazi Rurangirwa Nadege [No15] yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka. Yavuze ko Nyampinga afata nk’icyitegererezo ari Miss Mutesi Jolly watangije ibiganiro bihuza urubyiruko ndetse akaba ashyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’igitsinagore.


21:15: Irasubiza Alliance [No 11]. Yavuze ko impamvu Afurika idatera imbere ari ukubera imiyoborere mibi kuko umugabane ufite imitungo kamere ihagije yafasha umugabane kwiteza imbere.


21:11: Ingabire Rehema [No10] yabajijwe icyo azi ku barinzi b’igihango. Yavuze ko ari ibikorwa by’indashyikirwa biteza imbere ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.



21:07: Ingabire Gaudence [No8] yabajijwe ibyiciro by’Intwari no kubitandukanya. Yavuze ko ubutwari bugaragaza umuntu witanga kandi uharanira kugera ku byiza abikoreye abandi. Yasobanuye ko hari ibyiciro bitatu by’intwari birimo Imena, Ingenzi n’Imanzi.


21:02: Ingabire Diane [No7] yavuze ko mu guhangana n’abatera abangavu inda zitateganyijwe yasaba ko hakazwa ibihano ku basambanya abangavu.


20:59: Akaliza Hope [No 1] ni we mukobwa wa mbere wagize imbere y’Akanama Nkemurampaka. Buri wese ari gutombora ikibazo mu biri mu gakangara. Nyuma yo gusuhuza abakagize yabajijwe uko abona izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Ubukungu bw’u Rwanda burazamuka bitewe no kuba igihugu gitekanye bigatuma abashoramari bashora imari mu gihugu.


– Impinduka mu bagize Akanama Nkemurampaka
Mu bagize Akanama Nkemurampaka bazengurutse intara zose hamwe na Miss Rwanda 2020, Miss Mutesi Jolly ni we wenyine wagaragaye mu kanama nkemurampaka hose.
Usibye Jolly Mutesi ariko kandi Evelyne Umurerwa na we wagaragaye mu kanama nkemurampaka mu majonjora yabaye muri buri ntara yongeye kwinjiramo ku munsi wo gutanga ikamba.
Umunyamakuru ubifitemo uburambe Munyaneza James akaba akorera The New Times wari wagiriwe icyizere muri Pre-Selection yongeye kugarukamo.
Hinjiyemo kandi amaraso mashya nka Ntarindwa Diogène umunyarwenya wamenyekanye cyane nka Atome mu Rwanda.
Umubyinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver kuri iyi nshuro yinjiye mu kanama nkemurampaka.
Aba ni bo bagomba gutanga amanota aza gutanga Nyampinga w’u Rwanda. Kugira ngo umukobwa yegukane ikamba haragenderwa ku bintu bitatu aribyo; Uburanga, Ubwenge n’Umuco.
Ntalindwa Diogène wavuze mu izina ry’abagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2020 yavuze ko ubwiza butanga amanota 30, umushinga w’umukobwa ugatanga amanota 40 n’umuco ukabarirwa ku manota 30.

20:47: Abakobwa bahamagawe ku rubyiniro imbere y’Akanama Nkemurampaka. Aba bakobwa bambaye amapantalo y’umukara n’imipira y’umukara ya Miss Rwanda. Hari guseruka babiri babiri, abafana bari kubakiriza amashyi y’urufaya n’induru nyinshi ku buryo byagorana kumenya ushyigikiwe cyane.
Mu byo bari kugaragaza harimo ibyo batojwe mu gihe cy’umwiherero bamazemo ibyumweru bibiri.







Video: Uko abakobwa baserutse muri Miss Rwanda 2020
20:33: Abashyushyarugamba b’ibi birori bageze ku rubyiniro
Abanyamakuru Nzeyimana Luckman na Martina Shami Abera bakora kuri KC2, Ishami rya kabiri rya Televiziyo y’u Rwanda batanze ikaze ku bitabiriye ibirori bya Miss Rwanda.
Batangiye bavuga uko urugendo rwo guhitamo abakobwa rwatangiye kugeza uyu munsi wanone, hasigayemo 19 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

– Ba Nyampinga bafite amakamba y’umwaka ushize biteguye kutayanga
Abakobwa begukanye amakamba mu mwaka ushize biteguye kuyashyikiriza bagenzi babo bari buseruke neza.
Uhereye ibumoso hari Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity 2019, Kabahenda Ricca Michaella wabaye Nyampinga w’Umuco 2019, Muyango Claudine wahawe ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto 2019, Uwase Sangwa Odille wabaye Igisonga cya Kabiri 2019 na Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye Igisonga cya Mbere 2019.

– Video: Uko byari byifashe mbere yo gutangira ibirori byo gutanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020
– Ibyamamare byitabiriye Miss Rwanda ku bwinshi
Ibyamamare mu ngeri zitandukanye byatangiye kugera mu cyumba kigiye kuberamo irushanwa rya Miss Rwanda 2020.
Ijisho ry’umufotozi wa IGIHE ryabonye bamwe barimo Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kubaka izina mu mbyino ku Isi yose.

– Nishimwe Naomie yasoje amatora ari ku isonga
Mu matora yaba ayo kuri nternet no kuri SMS yarangiye saa moya z’umugoroba kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020. Yarangiye Nishimwe Naomie ariwe uyoboye abandi mu majwi.
Kuri internet Nishimwe Naomie yabaye uwa mbere n’amajwi 92 756 naho kuri SMS ayoboye abandi n’amajwi 79 756.
– Umuteguro ni wose, umuziki ukomeje kubyinwa
19:53: Abafana benshi bamaze kwinjira mu Intare Conference Arena. Umuriri uri hejuru cyane, amajwi y’abafana ari kumvikana baririmba amazina y’abakobwa bari inyuma.
Urubyiniro abakobwa bahagararaho basobanura imishinga yabo rwateguwe, rwarimbishijwe n’indabo nziza ziri mu mabara atandukanye.
Muri aka kanya ibirori ntibiratangira, Iradukunda Grace Divine [Dj Ira] ni we uri gususurutsa abaje kureba Miss Rwanda 2020 mu miziki itandukanye irimo iy’Abanyarwanda n’iyo muri Amerika.





– Imodoka ihabwa Nyampinga w’u Rwanda yagejejwe mu Intare Arena
Imodoka ihabwa Miss Rwanda 2020 yagejejwe mu Intare Arena, mbere yuko ibirori bitangira imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift ihembwa Nyampinga w’u Rwanda 2020 yamaze kwinjizwa ahari kubera ibi birori itwikiriwe.
Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’Uruganda rwa Africa Improved Foods ari nayo izahemba Nyampinga w’u Rwanda 800 000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka azamarana ikamba.


– Intare Arena niyo Nimwiza Meghan yambikiwemo ikamba amaranye umwaka
Inyubako ya Intare Arena niyo yakiriye ibirori byatangiwemo ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2019, ryegukanywe na Nimwiza Meghan ku mugoroba wo ku wa 26 Mutarama 2019.


– Rwarutabura wa Rayon Sports ashyigikiye Umutesi Denise
Ngenzahimana Bosco [Rwarutabura]umenyerewe nk’umufana ukomeye wa Rayon Sports ari mu bashyigikiye Umutesi Denise [No43].
Rwarutabura witabiriye Miss Rwanda avuye kwa muganga nyuma yo gukubitwa agakomeretswa ku mugoroba wo ku wa 21 Gashyantare 2020, yabwiye IGIHE ko yemeye kuza gushyigikira mushiki w’inshuti y’umuryango we.

18:30: Abantu batangiye kwinjira mu Intare Conference Arena ahagiye kubera irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda. Hari gucurangwa indirimbo zitandukanye ari nako abafana benshi bazibyina bagaragaza akanyamuneza.




– Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe b’abakobwa bahatana babubekereye
Imihanda myinshi iri kwerekeza i Rusororo ku Intare Arena ahatangarizwa Nyampinga w’u Rwanda 2020.
Abitabiriye ibi birori bashyiriweho imodoka zibakura kuri Stade Amahoro i Remera zibageza i Rusororo.
Mu masaha ya saa Kumi n’imwe, abantu benshi bageze aho irushanwa ribera, baserutse bafite ibyapa biriho amazina y’abakobwa bashyigikiye bifuza ko aribo bakwambikwa ikamba.
Urebye ku maso yabo bifitiye icyizere, bambariye gushyigikira abakobwa babo no kuza kubabona bashinjagirana isheja bambikwa ikamba.
Usibye ibyapa, bambaye imipira iriho amazina n’amafoto y’abo bashyigikiye. Bicaye ahantu hamwe ku buryo umuriri wabo ushobora gusakara ukagera kuri benshi mu bateraniye mu Intare Arena.
Irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ryatangiriye mu Karere ka Rubavu ku wa 21 Ukuboza 2019, ahatoranyirijwe abakobwa batandatu bemerewe guhagararira Intara y’Uburengerazuba; ku wa 28 Ukuboza 2019 mu Karere ka Musanze hatoranyijwe abakobwa batandatu bahagarariye Amajyaruguru.
Umwaka wa 2020 watangiye irushanwa rikomereza mu Karere ka Huye aho ku wa 4 Mutarama havuye abakobwa barindwi bahagarariye Amajyepfo. Ijonjora ry’ibanze mu ntara ryasorejwe mu Karere ka Kayonza, ahavuye abakobwa 15 bahagarariye Uburasirazuba mu gihe ku wa 18 Mutarama 2020, abakobwa 20 batoranyirijwe guhagararira Umujyi wa Kigali.
Mu bakobwa 400 bose bageze ahabereye ijonjora ry’ibanze, 54 gusa ni bo bemeje abagize akanama nkemurampaka bemererwa gukomeza mu cyiciro cya nyuma cyasize havuyemo 20 bagiye mu mwiherero w’ibyumweru bibiri wabereye muri La Palisse Hotel i Nyamata.
Abakobwa 20 batangiye umwiherero ku wa 9 Gashyantare 2020, ariko Ingabire Jolie Ange ntiyagize amahirwe yo gukomeza kuko yasezeye mu irushanwa kubera uburwayi.






Irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu 1993 icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, ryambitswe Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa mu 2015, Mutesi Jolly atorwa mu 2016, Iradukunda Elsa afata irya 2017, irya 2018 ryahawe Iradukunda Liliane mu gihe iriheruka mu 2019 ryatwawe na Nimwiza Meghan.
– Uburanga bw’abakobwa 19 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020
1.Irasubiza Alliance [No 11]

2.Nishimwe Naomie [No31]

3.Mutesi Denyse [No28]

4.Ingabire Gaudence [No8]

5.Ingabire Rehema [No10]

6.Musana Teta Hense [No26]

7.Kirezi Rutaremara Brune [No17]

8.Mukangwije Rosine [No21]

9.Ingabire Diane [No7]

10. Umwiza Phionah [No47]

11.Mutegwantebe Chanice [No27]

12.Kamikazi Rurangirwa Nadege [No15]

13.Akaliza Hope [No1]

14.Umuratwa Anitha [No42]

15.Marebe Benitha [No18]

16.Teta Ndenga Nicole [No35]

17.Uwase Aisha [No51]

18.Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No33]

19.Umutesi Denise [No43]

Amafoto: Muhizi Serge na Miss Rwanda
TANGA IGITEKEREZO