Ibi Ishimwe Clement uyobora KINA Music, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe ikihishe inyuma y’ugukora cyane kw’abahanzi babarizwamo bakomeje gusohora ibihangano ubutitsa.
Ni nyuma y’uko Nel Ngabo asohoreye rimwe indirimbo ebyiri zirimo iyitwa ‘Si’ na ‘Bestfriend’, izi zikaba zakurikiraga ‘Everything’ aherutse gukorana na Zuba Ray nawe ubarizwa muri KINA Music.
Ni mu gihe ku rundi ruhande Butera Knowless aherutse gusohora iyitwa ‘Umutima’ itaramara n’ukwezi isohotse naho Platini akaba aherutse guteguza indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana. Yanateguje album agiye guhuriraho na Nel Ngabo twamenye ko izajya hanze muri Kamena 2025.
Agaruka kuri iyi album, Ishimwe Clement yagize ati “Ni album duteganya gukorera ibitaramo bizazenguruka yaba intara zo mu Rwanda ndetse no hanze y’Igihugu. Turi kwiga imishinga y’uburyo twazayegereza abaturage ku buryo mu minsi iri imbere muzamenya gahunda yose.”
Iyi album izaba igizwe n’indirimbo 10, amakuru ahari ni uko imirimo yo kuyitunganya iri kugana ku musozo.
Ku rundi ruhande, Ishimwe Clement yavuze ko batari gukora kuri iyi album gusa kuko hari imishinga myinshi y’abahanzi bo muri KINA Music iteganyijwe gusohoka mu minsi ya vuba mbere y’iyi album na nyuma yayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!