Guhera mu mwaka wa 2008, Uwimbabazi Janet yatangije umuryango “Love Israel Ministry” ufasha abakirisitu kujya muri Isiraheri akaba yemeza ko hari benshi yatwaye bamaze kubona ibitangaza bya Nyagasani.
Bivugwa ko abakirisitu basaga ijana, biganjemo abashumba b’ amatorero atandukanye yo mu Rwanda, n’abandi bo mu madini atandukanye bamaze kujyayo, bakaba baranabonye amahirwe yo gusura ubwiza nyaburanga burimo Inyanja ya Yorodani n’iy’ Umunyu.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Uwimbabazi unakuriye umuryango “Love Israel Ministry” yavuze ko ukorera mu bihugu bitatu; u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi ari na ho watangiriye.
Yakomeje avuga ko uyu muryango watangijwe byemewe n’amategeko mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2013, ariko hakaba hari umubare munini bamaze gufasha kugera muri iki gihugu gikunze kwitwa ubutaka butagatifu.
Mu byo yasobanuye bifasha abagiyeyo ni ubumenyi butandukanye mu by’Iyobokamana nko kwiga Bibiliya bayihuza n’ibyo bibonera n’amaso no kubona ibitangaza bitandukanye ariko byose ngo bisaba kwizera.
Yagize ati: “Tujyana abakirisitu bemera Bibiliya, babonayo ibintu byinshi ku bijyanye n’ibivugwa muri yo. Bikorwa n’umuntu ku giti cye kandi biterwa no kwizera”.
Ku bufatanye n’umuryango “Love Israel Ministry” Abanyarwanda bakorera urugendo muri Isiraheri bahakura ubumenyi butandukanye mu bijyanye n’iyobokamana.
Yakomeje avuga ko Isiraheri ari igihugu Imana yahaye umugisha ndetse ngo n’ucyifurije umugisha wese arawuhabwa, akaba ashishikariza Abanyarwanda kujya gukorerayo urugendoshuri kuko abamaze kujyayo bahawe umugisha ku buryo bugaragara.
Yagize ati: ”Hari bamwe twajyanyeyo barabuze urubyaro, nyuma yo kuvayo barabyaye, hari abandi bari bafite ibyo bakora ariko biri ku rwego rwo hasi, ubu bamaze gutera imbere mu buryo bufatika. Ikindi kandi iyo abashumba b’amatorero bamaze kujyayo bagaruka bigisha ibintu bumva neza”.
Uwimbabazi avuga ko afite umuhamagaro wo kujyana abakozi b’Imana n’abandi bose babyifuza muri Isiraheri.
Yasobanuye ibyo umuntu aba asabwa agira ati: ”Umuntu yishyura ibihumbi bibiri by’amadorari, ibindi byose tukabimukorera; harimo viza, icumbi, imodoka zizamutembereza ahantu hatandukanye n’ibindi".
Uwimbabazi akomeza avuga ko n’Abayahudi muri Isiraheri bafite ubushake bwo kuza mu Rwanda kubera amateka ajya gusa n’ay’igihugu cyabo, cyane cyane aya Jenoside.
Mu bateganya kuza harimo itsinda rizaba rije guhugura urubyiruko mu bumenyi bw’ibijyanye n’ikoranabuhanga (ICT) n’ ubuhinzi bugezweho bw’imboga n’imbuto.
N’ubwo igihugu cya Isiraheri gifite amateka ahuruza amahanga mu bijyanye n’iyobokamana yiganjemo aya Yezu (Yesu) atuma cyitwa "Ubutaka Butagatifu", muri miliyoni zisaga 8 zituye iki gihugu abatagera ku 10% nibo bakirisitu mu gihe 20% ari Abayisilamu naho ijanisha rirenga 70 rikiharirwa n’ Abayahudi nk’ uko ibiro bishinzwe ibarurishamibare muri icyo gihugu ryabitangaje mu mwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO