00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Benshi bahamije ko bakize mu isengesho ryayobowe na Padiri Ubald

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 2 December 2013 saa 05:14
Yasuwe :

Ku cyumweru tariki 1 Ukuboza 2013, muri sitade ya Kigali i Nyamirambo, hateraniye isengesho ryo gushimira Imana no gukiza indwara ryayobowe na Padiri Ubald Rugirangoga, aho benshi batanze ubuhamya bw’indwara zikomeye bakize. Iri sengesho risanzwe riba hakabanza igitambo cya Misa, ari naho bamwe batangira gukirira indwara zitandukanye, hagakurikiraho igice cya kabiri cy’isengesho nyirizina abarwayi bakiriramo ari benshi.
Aha ubwo isengesho ryo gukiza ryatangiraga, Padiri Ubald yagiye (…)

Ku cyumweru tariki 1 Ukuboza 2013, muri sitade ya Kigali i Nyamirambo, hateraniye isengesho ryo gushimira Imana no gukiza indwara ryayobowe na Padiri Ubald Rugirangoga, aho benshi batanze ubuhamya bw’indwara zikomeye bakize.

Abitabiriye isengesho baba biganjemo ababana n'ubumuga

Iri sengesho risanzwe riba hakabanza igitambo cya Misa, ari naho bamwe batangira gukirira indwara zitandukanye, hagakurikiraho igice cya kabiri cy’isengesho nyirizina abarwayi bakiriramo ari benshi.

Aha ubwo isengesho ryo gukiza ryatangiraga, Padiri Ubald yagiye yifashisha abapadiri bagenzi mu gihe cyo kuzengurutsa isakarementu ritagatifu mu bantu bari bitabiriye iri sengesho mu gihe kingana n’amasaha akabakaba abiri.

Nyuma y’isengesho ryo gukiza indwara, Padiri Ubald yagiye avuga indwara zakize zirimo SIDA, Cancer n’izindi. Ati: “Indwara nyinshi zakize harimo Cancer, SIDA, umutwe, abavunitse ntibakire kubera impanuka zikomeye bacumbagiraga baranze gukira, abana benshi bavukanye, uwagize ubmuga bukomoka ku ndwara ya SIDA yari yaranduye, ariko akaba yabukize ndetse na SIDA igakira, uwakize uburemba yarwaye nyuma yo gusambana n’abandi.

Abantu batandukanye batanze ubuhamya bw’ibyo bakize, barimo uwakize ubwoba kuko yakoze impanuka agahita atinya kuzongera gutwara imodoka, ndetse Atari akinabasha no kwicara, none byose byahise bikira.

Umwe mu bagore bari bitabiriye isegesho nawe yazanye n’umwana we yasabiwe mu isengesho riheruka rya Padiri Ubald, kandi yari yarabuze urubyaro.

Undi mugore nawe yatanze ubuhamya avuga ko ubu afite abana batatu nyuma y’isengesho riheruka. Yatanze ubwo bamuvugaga mu bakize kuba batabyara bagiye kujya babyara.

Iki gikorwa kirangiye giteguwe n’abagera kuri Magana atandatu umuyobozi wa Paruwasi karori Lwanga i Naymirambo akaba yashimiye cyane ababigizemo uruhare mu itegurwa ry’iri sengesho rikomeye kandi rikiza benshi.

Padiri Ubald yatangaje ko hari abana benshi bakize Sida bari barayivukanye.

Ubusanzwe abatanga ubuhamya babutanga mu isengesho ry’ubutaha, bitewe naho yarikoreye, nyuma yo kwisuzumisha muganga akabemerera ko nta ndwara bagifite cyane ku ndwara zigoranye kumenya nka SIDA, Cancer, umutima n’izindi.

Benshi mu bitabira iri sengesho, baba baturutse mu madini atandukanye baje gukira indwara no gusabira ibibazo biba byarabarenze ngo bikemuke, ndetse n’indwara ziba zarananiranye bifuza gukira ku bw’ububasha bw’Imana bakizera bagakira.

Uyu ahamya ko yakize ubugumba abikesha isengesho rya Padiri Ubald yaherukaagamo akabitangamo ikifuzo none akaba yarabyaye uriya mwana ugaragara ku ifoto
Uyu mugore nawe avuga ko abana batatu, abakobwa babiri n'umuhungu umwe akesha isengesho nk'iri ryo gukiza yajemo kuko ngo mbere yari ingumba aje mu isengesho asaba Imana urubyaro none yararubonye
Padiri Ubald hamwe n'abandi bapadiri bamufashags batambagiza isakaramentu mu bakirisito bitabiriye isengesho
Abihayimana n'abayobozi batandukanye mu nzego zitari zimwe bari bitabiriye isengeyo ryo gushimisha Imana no gukizwa
Isinzi ry'abantu bari bitabiriye isengesho ryo kuri iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages