00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagambo 10 mu yo Papa Yohani XXIII yasize avuze agashimisha abatuye Isi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 26 April 2014 saa 03:40
Yasuwe :

Papa Yohani XXIII wayoboye Kiliziya Gatulika agatumiza abayobozi bayo mu nama yiswe iya Vatikani II, yagiye avuga amwe mu magambo yanyuze abatuye Isi ariko yasabye ko atahindurwa.
Mu minsi ishize, ikinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa Catholic News Service cyagaragaje urutonde rw’amagambo 10 yanyuze abantu.
Ubwo yasuraga bimwe mu bitaro, yabajije umwana muto w’umuhungu icyo yifuza kuzakora nakura, aka kana karamusubiza kati “umupolisi cyangwa Papa”. Mu kwicisha bugufi aramubwira ati (…)

Papa Yohani XXIII wayoboye Kiliziya Gatulika agatumiza abayobozi bayo mu nama yiswe iya Vatikani II, yagiye avuga amwe mu magambo yanyuze abatuye Isi ariko yasabye ko atahindurwa.

Mu minsi ishize, ikinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa Catholic News Service cyagaragaje urutonde rw’amagambo 10 yanyuze abantu.

Ubwo yasuraga bimwe mu bitaro, yabajije umwana muto w’umuhungu icyo yifuza kuzakora nakura, aka kana karamusubiza kati “umupolisi cyangwa Papa”. Mu kwicisha bugufi aramubwira ati “Nahitamo kuba umupolisi ndi wowe, buri wese ashobora kuba papa, reba nkanjye.”

Umunsi umwe yigeze kuvuga ati “Akenshi nkunda kubyuka nijoro, ngatangira gutekereza ku bibazo by’ingutu byugarije Isi, nkavuga ngo ni ngombwa ko mbibwira papa, bukeye bwaho nabyuka nkibuka ko papa ari njye.”

Umunsi umwe yashubije umunyamakuru wari umubajije ati “Vatikani ikoresha abakozi bangahe? Aramusubiza ati “bagera ku cya kabiri.”

Ubwo abahesha b’inkiko bongezwaga umushahara i Vatikani, umukaridinali umwe yijujutiye iyo nyongera ariko itarabagezeho, ku buryo barushwa umushahara.

Papa yaramusubije ati “uyu muhesha afite abana 10, ntekereza ko ibyo asabwa bitangana n’iby’umukaridinali.”

Ubwo yasuraga inshuti ye imwe ku bitaro bya Saint-Esprit, hafi ya Vatican, umwihayimana yaramwakiriye aramwibwira ati “Nyirubutungane, ndi umuyobozi mukuru w’uru rugo rwitiriwe Roho Mutagatifu” nuko papa aramusubiza ati “Mbega amahirwe! Mbega izina rikomeye! Njyewe ndi umugaragu w’abagaragu b’Imana”.

Nyuma y’itorwa rye, Papa Yohani XXIII yatembereye mu mihanda ya Roma. Umugore yari aciyeho abwira mugenzi we ati “Mana yanjye we, mbega ukuntu abyibushye!”, yumvise bavuga ayo magambo yaramusobanuriye ati “Mubyeyi, ndakeka ko mwiyumvisha neza ko amatora ya papa ataba agamije gutora umwiza ku isura.”

Papa Yohani XXIII yaranditse ati: “Hari uburyo bwo kuyoyoka k’ubutunzi bw’umuntu: mu bagore, mu mikino no mu buhinzi n’ubworozi. Data yahisemo ikibi kurusha ibindi muri ibi.”

Igihe yari mu bakuru (Patriarch) i Venise, mbere y’uko aba papa, Papa Yohani XXIII yaganiriye n’umukire wo miri ako gace, papa aramubwira ati “njyewe nawe, dufite icyo duhuriyeho, amafaranga. Mwebwe mufite menshi ariko njye siko bimeze, aho bitandukaniye ni uko ntajya nyashidikanyaho.”

Ubwo umunyamakuru yabazaga Papa Yohani XXIII icyo yahitamo kuba cyo aramutse agize amahirwe yo kubaho ubundi buzima, yaramubwiye ati “Nahitamo kuba umunyamakuru”. Nuko areba wa munyamakuru aseka arangije nawe aramubaza ati “wowe ugize amahirwe yo kubaho ubundi buzima wowe nk’umukurambere (Patriarche) ni iki wahitamo kuba cyo!”

Umuyobozi umwe w’i Vatikani yamubwiye ko bidashoboka ko bazatangiza ku mugaragaro inama ya Vatikani II mu 1963, Papa aramusubiza ati “Noneho tuzayifungura mu 1962.” Yaje koko kuyitangiza muri uwo mwaka wa 1962.

Papa Yohani XXIII

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages