00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasitari 5 bakomeye bakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo

Yanditswe na

Patrick kanyamibwa

Kuya 14 December 2013 saa 03:40
Yasuwe :

Robert Nesta Marley waje kwiyita Bob Marley, Robert Allen Zimmerman wamenyekanye akaba akinazwi magingo aya nka Bob Dylan, umunyamidelikazi Bettie Page, Brian Head Welch, na Richard Melville Hall uzwi nka Moby, ni abantu babaye ibyamamare bikomeye muri muzika y’isi (Secular) ndetse n’ibindi bikorwa birimo n’ubunyamideli, ariko nyuma bakaza kugenda bamwe bemera ubukirisitu bagahinduka, abandi bagatangaza ko Krisitu ariwe ufite imbaraga kurusha abami bose. Nkuko tubikesha The Christian Post, (…)

Robert Nesta Marley waje kwiyita Bob Marley, Robert Allen Zimmerman wamenyekanye akaba akinazwi magingo aya nka Bob Dylan, umunyamidelikazi Bettie Page, Brian Head Welch, na Richard Melville Hall uzwi nka Moby, ni abantu babaye ibyamamare bikomeye muri muzika y’isi (Secular) ndetse n’ibindi bikorwa birimo n’ubunyamideli, ariko nyuma bakaza kugenda bamwe bemera ubukirisitu bagahinduka, abandi bagatangaza ko Krisitu ariwe ufite imbaraga kurusha abami bose.

Bob Marley wamamye cyane muri Reaggea yapfuye yarizeye Yesu kandi mu irage yahaye abana be yababwiye ko urukundo ruruta byose n'amafaranga menshi

Nkuko tubikesha The Christian Post, Bob Marley wabaye icyamamare cyane mu njyana ya Reggae kugeza n’ubu n’ubwo yitabye Imana mu 1981, wavukiye mu gihugu cya Jamaica mu w’1945, bivugwa ko yavuye mu idini ya Rastafarianism yari yaremeye, akakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza we mbere gato y’uko apfa.

Bob Marley wibukwa ku wa 11 Gicurasi, ubu umunsi we w’amavuko wijihijwe muri uyu mwaka ku ncuro ya 68, ni we ukeshwa gukwiza injyana ya Reggae ku isi yose. Nesta kandi azwiho kuba yari mu idini ya Rastafarian, bisobanura ko yasengaga Umwami w’abami wa Ethiopia Haille Selassie I nka Mesiya (Umucunguzi).

Abuna Yesehaq, archbishop w’itorero The Ethiopian Orthodox Church, witabye Imana mu 2005, yatangaje ko Bob Marley yabatijwe mu mwaka wabanjirije uwo yapfuyemo azize indwara ya cancer, bityo akaba yarapfuye yaramaze kwemera Kristo.

Bob Dylan ufatwa nk'icyamamare gikomeye muri Rock n Roll yo hambere ubu usigaye uririmbira Kristo kenshi

Undi mustar uzwi cyane we n’ubu akaba akiriho ni Robert Allen Zimmerman cyangwa Bob Dylan wamamaye mu njyana ya Rock, wivugira ko yakiriye Kristo akavuka ubwa kabiri mu myaka ya za 1970, ari na bwo yahise asohora album ebyiri z’indirimbo zihimbaza Imana zamamaza ubutumwa bwiza (Gospel) yise "Slow Train Coming" ndetse na "Saved".

Kwakira Kristo kwa Bob Dylan, ntikwamenywe na benshi, ni nacyo cyatumye John Lennon nawe wapfuye ariko akaba agifatwa na benshi nk’umwami w’injyana ya Rock, ahimba indirimbo yise “Serve Yourself” asa n’usubiza Bob Dylan ubwo Dylan yatsindiraga igihembo cya Grammy Award, kubera iyi ndirimbo yasohotse kuri album yiswe "Gotta Serve Somebody.

Mu mwaka wa 2012, nyuma y’imyaka myinshi abantu benshi bibaza niba koko Bob Dylan yarakijijwe, ngo yongeye guhamya ko acyizera Yesu. Uyu Bob Dylan kandi yigeze no kubihamiriza itangazamakuru atanga ubuhamya bw’ukuntu umuziki w’isi waba ugenzurirwa hafi na Satan ubwe aciye mu mashyirahamwe y’umwijima benshi bakunze kwita “Illuminati” aho yavuze ko nawe mbere yo gukizwa yari yaratanzeho ubugingo bwe igitambo ngo abashe guba igikomerezwa anamamare.

Bettie Page yakundwaga na benshi mu gihe cye kubera ikimero no kuberwa yagiraga kandi akanagira isura nziza
Bettie Mae Page mu mirimo ye yakoraga mbere yo kwakira Kristo Yesu harimo kuba yari umunyamideli werekana utwenda tw'imbere ndetse n'ubwambure kenshi kubera amafaranga

Bettie Mae Page, umunyamidelikazi w’umunyamerika yatangajwe mu kinyamakuru The Los Angeles Times mu wa 2006 nk’Umukristo wavutse ubwa kabiri. Bettie Page ngo yari yarimariye mu kwiga Bibiliya, ndetse ngo aza no gukora mu biterane by’umuvugabutumwa Billy Graham. Page watangiye umwuga we w’ubuhanzi mu mideli no gukina filmi porno nyuma y’uko arushinze mu w’1943, ngo yakiriye Kristo mu w’1959. Abakurikiranye iby’ubuzima bwe bavuga ko kwizera kwe kwatumye atera umugongo iby’isi, ndetse n’ubuzima bwe bwa mbere bugahinduka, gusa bivugwa yaba yarigeze kongera kugenda agwa agasubira inyuma mbere y’uko yitaba Imana muri 2008.

Bettie Page niwe ufatirwaho urugero na benshi mu byamamarekazi b’uyu munsi biganje mu kitwa "Pop Culture" ku buryo ubona aribo baganje isi nka Madonna, Katy Perry, Rihanna, na Béyonce we wanaririmbye indirimbo ebyiri bivugwa ko ari mu rwego rwo kumwubaha, arizo "Video Phone" ndetse na "Why don’t you love me" aba bose ngo bakaba imyambarire tubabonana idasanzwe myinshi muri yo bayikomora kuri uyu mugore.

Brian Welch ubwo yari akiri mu muziki mu itsinda ry'abarocker ryitwa Korn mbere y'uko abireka kubera gukizwa
Brian Welch ubwo yabatizwaga mu mazi menshi nyuma yo kwizera Kristo

Brian Phillip Welch, umwe mu bashinze orchestra yiswe “Korn” akaba yaranayicurangiraga guitar, yatangaje ku mugaragaro ko avuye muri iyo groupe kuko yari "yarahisemo Umwami Yesu Kristo nk’Umukiza we, anavuga ko kuva ubwo azajya aririmbira uwo mwami."

Welch kandi yavuze ko umwana we w’umukobwa ari we umuteye kureka ibiyobyabwenge n’ubusambanyi bwakongezwaga n’umwuga we w’umuhanzi. Mu 2012, Welch yatanze ubuhamya bwe ubwo yongeraga kumurika album ye “I Am Second.”

Richard Melville Hall 'Moby' umwe mu bakiriye Yesu ari icyamamare mu muziki ugezweho (Afasha mu gutunganya imiziki y'abakomeye cyane)

Richard Melville Hall cyangwa Moby, wamamaye mu njyana ya pop akaba yarabashije kugurisha miliyoni zisaga 20 za album ku Isi yose, ndetse akaba yarakoranye n’abahanzi nka The Smashing Pumpkins, Michael Jackson, Daft Punk, Britney Spears n’abandi.

Mu kiganiro Moby tatanze mu w’2003, yavuze ko ubwo yasomaga Isezerano Rishya mu w’1985, ari bwo yamenye ko Kristo yavuye mu ijuru. Mu bindi biganiro yagiye atanga, yavuze ko akunda Kristo kandi amufata nk’Imana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages