Kuri icyi Cyumweru tariki ya 08 Nyakanga 2012, kuva saa cyanda z’umugoroba nibwo Korale Salemu imurika inashyire ku mugaragarago amashusho y’Album yayo ya kane bise “Aratuzahuye”. Iyi alubumu igizwe n’indirimbo 10 harimo “Ndumugenzi”, “Nzahora”, “Uburyo Twiberaho”, “Vuba Cyane”, “Aratuzahuye” indirimbo banitiriye album n’izindi.
Nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi w’iyi Korale Ntambara, ngo iyi Korale ubusanzwe ibarizwa kurusengero rwa ADEPR mu Gatsata, igizwe n’abaririmbyi 75, icyi gikorwa cyose hamwe cyikaba cyarabatwaha hafi amafaranga agera kuri miliyoni zirindwi n’igice y’Amanyarwanda kandi yose akaba ribo bayatannze (abanyamurwango biyi Korali).
Iki ni igitaramo cya mbere bakoze cyo kumurika iyi album y’amashusho ngo cyikaba kiri mu rwego rw’ibitaramo byiyubashye (VIP) cyane ko kwinjira muri iki gitaramo uyu munsi bisaba kugura iyi DVD amafaranga 5000 bikaguhesha kucyinjiramo, gusa tariki ya 13 kugeza 15 Nyakanga 012 bazakora ikindi gitaramo cy’iminsi itatu ku rusengero rwabo ADEPR mu Gatsata cy’abantu bose aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Kimwe mu dushya duteganyijwe uyu munsi mu imurika ryiyi album go harimo umutambuko (Defile), imyambarire myiza itandukanye nimenyerewe mu ma Korali, kandi harabaho kuririmba no gucuranga kuburyo bw’umwimerere yaba kuri Korale Saleme hamwe no kubahanzi bandi bafatanya nabo barimo Dominic Nic hamwe na Cpt Simon Kabera, ndetse na GMMI iyobora kuramya no guhimbaza. Iyi album amajwi yakozwe na Aaron Niyitunga, amashusho akorwa na Vatilim Kamayire.



















TANGA IGITEKEREZO