Gafishi umaze imyaka 13 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabitangaje nyuma yo kugera mu Rwanda aho aje mu bikorwa bitandukanye birimo no gusura umuryango we.
Uyu muhanzi uteganya gukora album y’indirimbo z’Ikinyarwanda, yanavuze ko azakora ibikorwa bitandukanye by’urukundo bigamije gufasha abababaye.
Ati “Mu bintu binzanye hano harimo gukora kuri Album yanjye y’ikinyarwanda nkayisangiza abanyarwanda ahantu hatandukanye harimo no kuzenguruka u Rwanda. Binshobokeye nzava hano nyisohoye. Birashoboka kuko bizaterwa n’abantu tuzaba turi gukorana. Rero bigenze neza nayisohorera aha kuko izaba iri no mu Kinyarwanda."
Yakomeje agira ati “Izaba ikubiyemo ubuzima bwanjye ahanini, uburyo nakuze. Izaba yuzuye kuvuga ku buzima bwanjye.”
Gafishi yavukiye mu Rwanda mu karere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi, ariko yisanga ari impunzi muri Kenya ku myaka 13 mu buzima butari bworoshye, mbere yo kwerekeza muri Amerika.
Ati “Navukukiye mu Rwanda i Gisenyi, nkurira muri Kenya mu buhunzi. Murabizi niba mwarabaye impunzi muzi uko bimera. Kububamo ntabwo biba byoroshye ariko umuntu ashima Imana. Rero nagiye muri Amerika, navuga ko byambereye umugisha bitewe n’ubuzima bugoye twanyuzemo mbere ariko ndashima Imana uwo ndi we uyu munsi, nterwa ishema nabyo.”
Isaac Gafishi avuga ko yatangiye kuririmba kera akiri umwana biciye muri Sunday School. Nyuma yaje kujya muri Amerika atangira gukora umuziki mu buryo bw’ubunyamwuga kugeza ubwo ashyize hanze album ya mbere y’indirimbo ziri mu Cyongereza.
Kuri ubu uyu muhanzi w’imyaka 28 y’amavuko, asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse anafite n’ubwengegihugu.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!