Ni mu gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024. Yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye barimo Serge Rugamba wabimburiye abandi, Gaby Kamanzi, Bosco Nshuti ndetse na Adrien Misigaro.
Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali yagikoze nyuma y’imyaka itanu, cyane ko yaherukaga gutegura ikindi nk’iki mu 2019 ubwo yamurika album yise ‘Sinzahwema’.
‘Nzakingura’ na ‘Nyigisha’ ni album ebyiri yamurikiye icyarimwe. ‘Nzakingura’ ni iya kabiri Prosper Nkomezi yakoze mu 2021 gusa ntiyagira amahirwe yo kuyimurika bitewe n’ibihe bya Covid-19 byari byarugarije Isi.
‘Nyigisha’ yo ni album nshya ya Prosper Nkomezi amaze iminsi akoraho iriho indirimbo nka ‘Nyigisha’ yayitiriye yanamaze kujya hanze.
Iyi album nshya ya Prosper Nkomezi kandi iriho indirimbo zasohotse nka ‘Usiogope’ na ‘Sinzamuvaho’.
Adrien Misigaro yatunguranye
Adrien Misigaro uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo yari ku rutonde rw’abahanzi baririmba muri iki gitaramo.
Gusa, ubwo Prosper Nkomezi yari ari ku rubyiniro yageze aho aririmba indirimbo ye imaze imyaka itanu igiye hanze yise ‘Nzagerayo’.
Iyi ndirimbo yayiririmbye uyu muhanzi amusanga ku rubyiniro, banahita baririmbana indirimbo aheruka guhuriramo na Meddy bise ‘Niyo Ndirimbo’ , imaze amezi atatu igiye hanze.
Nyuma yo kuririmbana izi ndirimbo zombie, Misigaro yahise ava ku rubyiniro asigaho Nkomezi, wakomeje gususurutsa abari bitabiriye iki gitaramo cye ndetse benshi bakomeza kwizihirwa.
Prosper Nkomezi yatanze ibyishimo bishyitse
Prosper Nkomezi yaririmbye yimara ipfa. Uyu muhanzi yaririmbye mu bice bibiri. Mu cya mbere yaririmbye igihe kirenga isaha yose, aririmba ibihangano bye byamenyekanye mu myaka ishize.
Mu ndirimbo ze yaririmbye zikishimirwa harimo “Ndaje’’ yahuriyemo na Gentil Misigaro, “Ibasha Gukora’’, “Nzakingura’’ n’izindi nyinshi.
Uyu muhanzi waririmbye izi ndirimbo ze zose mu buryo bwa ‘Live’ , yagaragaje ubuhanga bukomeye. Mu gice cya kabiri cyanasoje iki gitaramo nabwo yaririmbye indirimbo ziganjemo izizwi “Nzayivuga’’ n’izindi zirimo izitarajya hanze.
Muri iki gitaramo cya Prosper Nkomezi abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro mu Rwanda bari bitabiriye, baje gushyigikira uyu musore.
Bamwe mu baje muri iki gitaramo bazwi harimo Umunyamakuru Uncle Austin, Miss Nshuti Muheto Divine, Alex Muyoboke, umunyarwenya Clapton Kibonge, Papi Clever n’umugore we, Aline Gahongayire, Victor Rukotana n’abandi batandukanye.
Iki gitaramo cyashyizweho akadomo saa tanu zishyira saa sita z’ijoro, ariko bamwe bari batangiye kwinyakura hakiri kare.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!