00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prophet Ruzindana wafatiye urugero kuri Apôtre Gitwaza yinjiye mu muziki

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 21 October 2023 saa 10:59
Yasuwe :

Prophet Ruzindana Prince winjiye mu muziki akoresha amazina ya Prince VII avuga ko yigiye byinshi ku Mushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, birimo guhuza umuziki n’umurimo w’ivugabutumwa.

Uyu mugabo yinjiye mu muziki akorana indirimbo na Gabiro Guitar iri mu Njyana y’Amapiano avuga ko umurimo w’ibwirizabutumwa uhura neza no kuririmba kuko byose bitanga ubutumwa bwiza bwa Kirisitu.

Ati “Gitwaza ni we navuga ko ari umushumba wanjye, nakuriye mu Itorero Zion Temple, nararebye mbona avuga ubutumwa kandi akanaririmba. Nanjye ni ko navuga ko nabijemo gusa njyewe uburyo nkoramo buratandukanye, nibanda ku bantu bose cyane urubyiruko rukunda umuziki ugezweho na rwo ruba rukeneye ubutumwa bwiza bwa Kirisitu.”

“Kuririmba bihura n’umurimo nkora kuko no mu rusengero turaramya tukanahimbaza Imana, urumva ntaho bitaniye.”

Agaruka ku ndirimbo iri mu Njyana ya Amapiano yatangiranye yavuze ko ari bwo buryo bwiza bwo kwegera urubyiruko ruyikunda, rukarushaho kumva ubutumwa bwiza bwa Kirisitu n’ibitangaza Imana ikorera abayizera.

Ati “Nkunda kuririmba, nkunda buriya bwoko bw’umuziki gusa ni nabwo buryo bwiza bwagufasha kugera kuri uru rubyiruko rukunda Amapiano mu buryo bworoshye.”

Indirimbo “Kure” yubakiye ku nkuru mpamo ya Prophet Ruzindana Prince [Prince VII], igaruka ku bitangaza Imana yamukoreye nyuma yo gupfusha ababyeyi ubwo yari afite imyaka 12 ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri icyo gihe nubwo yari mu buzima butoroshye yakomeje amashuri abanza mu Mujyi wa Goma, ayisumbuye ayiga mu Rwanda ndetse akomereza muri Kenya aho yize Tewoloji.

Uyu muvugabutumwa ubifatanya no guhanga yongeye kugera mu Rwanda mu 2010 ndetse mu 2013 yashinze Itorero Jesus Christ Is Coming (JIC).

Prophet Ruzindana avuga ko yahisemo gukorana indirimbo ye ya mbere na Gabiro Guitar nk’umusore bakuranye usanzwe ari n’inshuti ye mu buzima busanzwe.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Element, amashusho yayo akorwa na John Elarts umwe mu batunganya amashusho bagezweho i Burundi no mu Rwanda.

Umva indirimbo “Kule” ya Prince VII na Gabiro Guitar

Prophet Ruzindana [Prince VII] avuga ko nk'umusore wakuriye muri Zion Temple byamworoheye gutera ikirenge mu cya Apôtre Dr Paul Gitwaza washoboye gukora umuziki akaba n'umuvugabutumwa
Prophet Ruzindana [Prince VII] avuga ko gukora umuziki bihura neza n'umurimo w'ivugabutumwa kuko ashobora no kubyifashisha yinjiza abakirisitu mu mwuka wo kumva ijambo ry'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .