00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugabe Assiel yasohoye indirimbo yakomoye ku bihe bikomeye yanyuzemo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 August 2023 saa 01:41
Yasuwe :

Umuramyi Mugabe Assiel yashyize hanze amashusho y’indirimbo yo kuramya Imana yise Mu Mahema, yizeyeho gufasha abakiristu kugandukira Imana no kwishingikiriza imbaraga zayo muri byose.

Iyi ndirimbo yashyizwe hanze iri kumwe n’amashusho yayo, Mugabe, yavuze ko yaturutse ku igereranya yakoze hagati yo kubaho ubuzima bushingiye ku Mana ndetse n’ubushingiye ku Isi.

Ati “Nakoze igereranya hagati y’ubuzima bushingiye ku busabane n’Imana n’ubushingiye ku busabane n’Isi, nza gusanga kwibera mu mahema y’Imana ari byo bihesha amahoro.”

Yabwiye IGIHE ko icyifuzo cye ari uko abazumva iyo ndirimbo “barushaho kwisunga Imana kuko kwibera mu mahema yayo ari byo bihesha ubuzima bwiza kandi bw’umudendezo.”

Mugabe Assiel ni umwe mu baririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bamaze igihe bakora uyu murimo mu Rwanda kandi bafite indirimbo nyinshi zagiye zihembura imitima y’abantu.

Yavuze ko iyo ndirimbo yayikoze ari mu bihe bitoroshye byo kurwaza cyane kandi igihe kirekire inshuti ye magara ari na yo mugore we, ndetse akanashimira Imana yaje kumukiza mu buryo bw’igitangaza.

Uyu muhanzi asanzwe asengera mu Itorero rya Methodiste i Gikondo ari n’aho akorera umurimo w’Imana wo kuririmba.

Mugabe Assiel ni umwe mu baririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bamaze igihe bakora uyu murimo mu Rwanda
Mugabe asanzwe ari umuramyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .