00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chorale de Kigali mu gitaramo cy’akataraboneka

Yanditswe na

Patrick Kanyamibwa

Kuya 5 December 2013 saa 09:34
Yasuwe :

Mu mpera z’uyu mwaka wa 2013, nyuma y’igitaramo cyabaye ku wa 27 Nyakanga 2013 kigashimisha abacyitabiriye, Chorale de Kigali yongeye gutegura umugoroba w’ibyishimo mu gitaramo cy’akataraboneka yise "CHRISTMAS CAROLS CONCERT" bivuga “Igitaramo cy’indirimbo za Noheli”.
Iki gitaramo kizabera muri Hoteli SERENA i Kigali ku wa 22 Ukuboza 2013, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Chorale de Kigali Dr Dominique Savio (…)

Mu mpera z’uyu mwaka wa 2013, nyuma y’igitaramo cyabaye ku wa 27 Nyakanga 2013 kigashimisha abacyitabiriye, Chorale de Kigali yongeye gutegura umugoroba w’ibyishimo mu gitaramo cy’akataraboneka yise "CHRISTMAS CAROLS CONCERT" bivuga “Igitaramo cy’indirimbo za Noheli”.

Chorale de Kigali mu gitaramo

Iki gitaramo kizabera muri Hoteli SERENA i Kigali ku wa 22 Ukuboza 2013, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Chorale de Kigali Dr Dominique Savio MugenziI, gutegura ibitaramo ni umwe mu miyoboro ifasha Chorale de Kigali kugera ku nshingano zayo zirimo guteza imbere umuziki ibinyujije mu bitaramo biteguye neza bityo bikaba umwanya mwiza wo kwishima no kwidagadura ku batuye Umujyi wa Kigali n’ahandi mu Rwanda.

Ibi ni bimwe mu byo iki gitaramo gifiteho umwihariko :

• Cyateguwe bishyigikiwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuko ibitaramo bihuza abantu bityo bakaruhuka mu mutwe kandi bagasabana ;

• Indirimbo zateguwe ni iz’abahanga bo mu bihe byose harimo cyane cyane Fantaisie pour piano ya L. V. Beethoven ndetse n’indirimbo za Noheli nziza kandi zamamaye mu njyana zitandukanye harimo n’iz’abahanzi b’abanyarwanda.

• Abaririmbyi ba Chorale de Kigali biteguye kwereka abakunzi babo urwego rushimishije bagezeho mu ruhererekane n’urusobekerane rw’amajwi agoroye, umuriri n’injyana by’agatangaza, n’abaririmbyi baririmba bonyine ( aba ’solistes’).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages