Iyi korali yakunzwe indirimbo zitandukanye zirimo “Abasirikare”, “Waramamaye”, “Gucungurwa”, “Dawidi”, “Turayisenga ikumva” n’izindi.
Indirimbo yayo nshya yise “Ukuboko kwiza” imara iminota itanu n’amasegonda 52. Korali Agape yayikoze ishaka gusangiza abakunzi b’umusaraba no kubibutse imbaraga ziri mu kwizera Imana yo ifite ububasha bwo gukora n’ibidashoboka.
Umutoza w’Indirimbo muri Korali Agape, Manishimwe Joshua, yabwiye IGIHE ko indirimbo yabo ivuga ku ku mirimo yukuboko kw’Imana mu buzima bw’abantu.
Yagize ati “Ni indirimbo itaka ubumana, ivuga n’ubushobozi bw’Imana. Twashatse kuvuga ko mu buzima tubamo hari igihe umuntu ahura n’ibibazo byinshi ariko hakaba igihe abivuyemo. Icyo gihe avuga ko hari ukuboko kutagaragara kuba mu buzima bwacu, ko Imana yadukijije ibintu byaguhigaga.’’
Korali Agape yari imaze igihe idashyira hanze ibihangano byinshi kuri ubu yijeje gukomeza gushyira hanze ibihangano bihembura imitima y’abemeramana.
Manishimwe yakomeje ati “Turateganya gukomeza gukora izindi ndirimbo no gukora ibitaramo bitandukanye. Hari ibyo tuzafatiramo indirimbo no gutaramana n’abakunzi bacu.’’
Korali Agape yatangiye ari itsinda ry’ivugabutumwa, yashinzwe mu 1997 ariko iza kuba korali yemewe mu itorero, inatangira gusakaza ubutumwa bwiza hanze yaryo mu 2001.
Izina ryayo ‘Agape’ risobanura ‘urukundo’, ijambo ribumbatiye impamvu yatumye Yesu yitangira abatuye Isi akabacungura n’uko bakwiye kubana na bagenzi babo.
Muri kurihitamo icyo gihe bari “abantu bari bakundanye cyane, biza gutuma dufata iryo zina.’’
Korali Agape imaze imyaka isaga 24 mu ivugabutumwa. Igizwe n’abaririmbyi bageze ku 100 barimo abakiyirimo, abagiye gushakira ubuzima hanze y’igihugu ndetse n’abaterankunga batandukanye mu mpande zose z’Isi.
Korali Agape imaze gukora album eshatu z’amajwi zirimo “Nakuvaho nkajya he”, “Yesu waramamaye” no “Gucungurwa kwacu’’ ndetse iritegura no kumurika iya kane mu bihe biri imbere. Bafite album imwe y’amashusho, haritegurwa iya kabiri.
Usibye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, mu bihe bitandukanye Korali Agape itanga umusanzu wayo mu gufasha abatishoboye, gusura abarwayi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!