Abatsinze muri aya marushanwa batangajwe ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022, mu gitaramo gisoza iri serukiramuco ryari ryikiriwe na Chorale de Kigali ryitabirwa na korali 15 zikomeye muri Afurika.
Muri iri serukiramuco habayemo amarushanwa mu byiciro bitandukanye aho Chœur International yitabiriye icyiciro cya mbere AC1 – Open mixed repertoire, kigizwe n’indirimbo mpuzamahanga (Musique classique), iz’iyobokamana ndetse n’iza gakondo.
Iki cyiciro cyari cyahuriyemo korali umunani zo mu Rwanda, Ghana, Nigeria na Afurika y’Epfo. Zirimo Symphonials yo muri Ghana, yigeze no gutwara igikombe cy’Isi mu kuririmba, Grace International Chorale yo muri Ghana, Bacmac yo muri Nigeria, Bokamoso Chorus yo muri Afurika y’Epfo, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Chorale de Kigali, Chorale Ishema ryacu, Chorale Voce Dolce na Chœur International.
Chœur International yagaragaje ubuhanga buhanitse imbere y’abagize akanama nkemurampaka bakomeye kandi b’abahanga baturutse mu bihugu bitandukanye iza kwegukana umwanya wa kabiri mu rwego rwa Golden inyuma ya Bokamoso Chorale yo muri Afurika y’Epfo, yabaye iya mbere.
Mu kiganiro na IGIHE, Ngoboka Cyriaque uri mu bagize Choeur International yavuze ko iki gihembo begukanye kigaragaza ko umuziki Nyarwanda umaze gutera imbere kandi hari icyizere cyo gukomeza kwiyubaka.
Ati “Twabyakiriye neza kandi twumva ko mu Rwanda umuziki ushobora gutera imbere abantu bakaririmba neza baramutse babishatse kandi bakabishyiramo imbaraga, ubundi ntabwo habaho ubuswa ahubwo habaho ubunebwe.”
Yakomeje agira ati “Ikindi kandi twabimenye dutinze, turitegura, iyo tuba twarabimenye mbere twari kuba aba mbere. Kuririmba abanyarwanda turabikunda kandi kandi biturimo.”
Yavuze ko hari byinshi bigiye kuri korali zo hirya no hino muri Afurika zari zitabiriye iri serukiramuco.
Chœur International si ubwa mbere ihesheje ishema u Rwanda, kuko ari yo yaruhagarariye ubwo yitabiraga Iserukiramuco rya Muzika ryabereye i Burundi muri 2015.
Niyo yahagarariye igihugu mu gutegura no kuririmba bwa mbere indirimbo yubahiriza Afurika y’Iburasirazuba (EAC Anthem) i Kampala muri Uganda n’i Arusha muri Tanzania.
Chœur International ni nayo yaririmbye bwa mbere mu Rwanda iyi ndirimbo mu iserukiramuco JAMAFEST ryabereyi i Kigali mu Rwanda muri 2014.
Ngoboka yavuze kandi ko mu minsi iri imbere bari gutegura ibikorwa bizashimisha abakunzi b’umuziki muri rusange
Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali, ni umuryango w’abaririmbyi washinzwe ku kuwa 21 Mata 2006, ibona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2008.
Choeur International yashyize akadomo ku gitaramo gisoza iserukiramuco ry’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryaberaga mu Rwanda.
Ni umuryango udaharanira inyungu wemewe n’amategeko ufite icyicaro muri St Paul i Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
CIEIK igizwe n’abaririmbyi b’abahanga babigize umwuga baturuka mu makorali akomeye yo mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga bakaba bemerewe kuyiririmbamo mu gihe bagaragaza ubuhanga mu kuririmba.










Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!