Aba baririmbyi bombi babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho bakorera ivugabutumwa ryagutse rinyuze mu ndirimbo.
Muragwa avuga ko iyi ndirimbo yibutsa abantu gutumbirira Yesu kuko ari we gisubizo cy’Isi ya none.
Asobanura ko abantu biringiye ndetse banahugira mu biryoheye amarangamutima y’ibiri kuri iyi Isi gusa.
Yakomeje ati “Ibyiringiro ni uko twarekeraho kurira ndetse no kwiganyira abamenye Yesu, intambara ndetse n’ibibazo tubimuharire kuko ni we ubishoboye.’’
Muragwa avuga ko indirimbo ye na Diane Nyirashimwe itanga ihumure kuri buri wese wamenye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we, ko azaba amahoro masa, kandi nta kintu na kimwe kizamutera ubwoba.
Ati “Ibyo twibaza mu buzima ndetse binatugora kenshi twizere Yesu, ni we gisubizo kandi abamwemera bose bazabaho amahoro masa.”
Ku wa 27 Kanama 2022, uyu muririmbyi yakoreye igitaramo ‘Uduhembure Live Concert’ mu Mujyi wa Austin muri Leta ya Texas muri Amerika.
Iki gitaramo yacyitiriye indirimbo ye ‘Uduhembure’ yasohoye ku wa 5 Ukuboza 2022. Ubwo yayishyiraga hanze yifashishije amagambo yo muri Bibiliya aboneka muri Habakuki 3:2 hagira hati “Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba, Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka, hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha, mu burakari wibuke kubabarira.”
Ubwo yakoraga iki gitaramo yari ashyigikiwe n’abarimo barimo Naboth Kalembire, Eric Nkuru na Diane Nyirashimwe ari naho baganiriye ku gukorana indirimbo ‘Amahoro masa’ bashyize ahagaragara ku wa 19 Ukwakira 2022.
Muragwa avuga ko gukorana indirimbo na Nyirashimwe Diane ahanini byaturutse ku kuba asanzwe ari umuramyi akunda impano Uwiteka yamushyizemo.
Ati “Impanvu ni uko Diane ari umuramyi mwiza, numvishije rero ko dufatanyije indirimbo byarushaho gufasha imitima y’abantu benshi. Ikindi ni uko namuhaye umushinga na we yumva arayikunze. Twahise dutangira guhana ibitekerezo by’uko twakorana indirimbo. Diane ni umuramyi mwiza nkunda kuva igihe namumenyeye.”
Nyirashimwe yamamaye cyane ubwo yaririmbaga mu matsinda ahimbaza Imana mu Rwanda arimo ‘‘True Promises Ministries’’ ayo yamenyekanye mu ndirimbo nka “Mana Urera” ndetse n’ayandi nka ‘‘Healing Worship Team’’.
Muragwa we azwi mu ndirimbo zitandukanye zazamuye izina rye nka “Dushobozwa”, “Inshuti”, “Uduhembure” n’izindi.
– Reba indirimbo “Amahoro masa” ya Muragwa Felix na Nyirashimwe Diane


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!